Ubu dufite itangazamakuru rikomeye ry’irinyamwuga - Minisitiri Busingye
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye avuga ko kuba ibitangazamakuru by’amahanga bivuga ko itangazamakuru ry’u Rwanda nta mbaraga rifite ari igitutsi.
Yabivuze ubwo yari mu kiganiro gisanzwe gihuza abanyamakuru na Polisi y’u Rwanda, aho icyo kuri uyu wa 11 Nyakanga 2017 cyibanze ku matora y’umukuru w’igihugu azaba muri Kanama 2017.
Minisitiri Busingye yavuze ko itangazamukuru ry’u Rwanda rifite aho rigeze heza, ko abavuga ko nta mbaraga rigira ari igitutsi.
Agira ati “Kuvuga ko itangazamakuru ry’u Rwanda ridafite imbaraga ni nk’igitutsi kuko biganisha ku bwonko bw’abantu, budafite ubushobozi nk’ubwa bariya banenga itangazamakuru ryacu.
Ntabwo bavuga ubushobozi buke bw’igitangazamakuru mu by’ibikoresho, amafaranga n’ibindi.”
Minisitiri Busingye yemeza ko itangazamakuru ry’u Rwanda ubu rikomeye kurusha ibindi bihe byose byashize.
Ati “Iyo urebye urugendo rwo kuva mu 1994 n’aho tugeze, ubu dufite itangazamakuru rikomeye, ry’irinyamwuga kurusha ibindi bihe byose byashize, gusa simvuze ko ryageze iyo rijya.
Ubu hari itangazamakuru rifite imirongo itandukanye, ryahuguriwe umwuga, ryigenzura ku buryo rubanda rurifitiye icyizere.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora (NEC), Charles Munyaneza, yibukije abanyamakuru ko batagomba gutangaza ibyavuye mu matora mbere ya NEC.
Agira ati “Abanyamakuru kimwe n’abaturage bafite uburenganzira bwo kubona amakuru ku munsi w’itora n’ikindi gihe.
Gusa n’ubwo baba bazi ibyayavuyemo byaba iby’agateganyo byaba ibya burundu, itegeko rigenga amatora ntiribemerera kubitangaza mbere ya NEC, hirindwa icyateza umwuka mubi mu baturage.”
Yongeraho ko ahanini usanga igitangazamakuru kitabashije kugera ahabereye amatora hose, bityo ibyo cyatangaza bikaba bitagirirwa icyizere.
Amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda ateganijwe ku itariki 03 Kanama 2017 ku Banyarwanda bari mu mahanga, na 04 Kanama 2017 ku bari mu gihugu.
Urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe gutora rugaragaza abantu 6.888.592, bakazatorera kuri za site zisaga ibihumbi 16; nk’uko NEC ibitangaza.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nta munyarwanda numwe utakishimira itangazamakuru ryacu aho rigeze pe !!! Batugezaho amakuru acukumbuye kandi yubaika igihugu, tukamenya ibyabaye hiryano hino mugihugu, byakarusho banatwigisha ubwenge tutari tuzi,, ndetse bakanadufasha kurwanya ibyaha kubwamakuru batugezaho. Courage banyamakuru beza .!!!!1