UAEXchange yateye inkunga ibitaro bya Ndera

Ubuyobozi bw’ibitaro byita ku barwayi barwaye indwara zo mu mutwe bya Ndera (Caraes) butangaza ko inkunga bahabwa n’abagiraneza ibafasha kwita ku barwayi badafite kirengera.

Ubwo bufashwa bugizwe n'ibikoresho by'isuku n'ibiribwa
Ubwo bufashwa bugizwe n’ibikoresho by’isuku n’ibiribwa

Byatangajwe ubwo abakozi b’isosiyete ikora ibikorwa byo gufasha abantu kohereza no kwakira amafaranga ndetse no kuyavunja, UAE Xchange bashyikirizaga imfashanyo ibyo bitaro ku wa mbere tariki ya 23 Ukwakira 2017.

Iyo nkunga igizwe n’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku, ifite agaciro k’ibihumbi birenga 400RWf.

Umuyobozi wa UAEXchange, Riyaz Naghoor avuga ko bakoze iki gikorwa cy’urukundo mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 37 bamaze bakora.

Agira ati “ By’umwihariko mu Rwanda tumaze imyaka irindwi dutangiye kuhakorera, twifuje kwizihiza uyu munsi dusangira n’abarwayi barwariye muri ibi bitaro kugira ngo tubereke ko tubari inyuma mu burwayi bwabo kandi tubifuriza gukira.”

Akomeza avuga ko umufatanyabikorwa wabo wa mbere ari umuturage akaba ariyo mpamvu bakora ibishoboka byose kugira ngo bite no ku mibereho yabo.

Nyirabakungu Pacifique akuriye ishami ry’imibereho myiza mu bitaro bya Ndera avuga ko imfashanyo bahabwa n’abagiraneza bugira akamaro gakomeye.

Atangaza ko bagira ibibazo byo kwita ku barwayi badafite imiryango ibitaho, ibyo bigatuma ikigo mu bushobozi buke gifite gishobora kubitaho.

Agira ati “Hari abarwayi twakira bazanwa na polisi cyangwa abagiraneza ndetse n’abo mu miryango ikennye ku buryo kubitaho bidukomerera cyane, kuko hari abo usanga baba badafite ubwisungane mu kwivuza ariko iyo tubonye inkunga bidufasha kwita kuri aba barwayi.”

Ubwo abakora muri UAEXchange bashyikirizaga inkunga ibitaro bya Ndera
Ubwo abakora muri UAEXchange bashyikirizaga inkunga ibitaro bya Ndera

Akomeza avuga ko iyo babonye abagiraneza babaha ibiribwa bibafasha kwita ku barwayi kuko muri ibyo bitaro abarwaza batajya bagemurira abarwayi.

Ati “Uretse Abanyarwanda, twakira n’abanyamahanga baza kwivuza akenshi usanga bo baba badafite kirwaza ku buryo ibitaro bigira igihombo biturutse ku kwita kuri abo barwayi.”

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’ibyo bitaro igaragaza ko kuri ubu bafite abarwayi barenga 200 biganjemo urubyiruko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka