UAE Exchange yiyemeje kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage

UAE Exchange ikigo mpuzamahanga gitanga serivise zo kohereza amafaranga hanze y’igihugu ndetse no kuvunja, cyiyemeje no kugira uruhare mu iterambere, no mu mibereho myiza y’abaturage giha serivise.

Ni muri urwo rwego iki kigo kibicishije muri gahunga cyise Corporate Social Responsabilities zo gufasha mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, cyatangije umuco wo kureba aho abaturage bari mu bibazo ndetse n’abababaye bari, kikabaha inkunga zitandukanye zo kubafasha kuva mu bwigunge.

Riyaz Naghoor uhagarariye UAE Exchange mu Rwanda ashyikiriza Umurwayi amafunguro bari babagemuriye
Riyaz Naghoor uhagarariye UAE Exchange mu Rwanda ashyikiriza Umurwayi amafunguro bari babagemuriye

Riyaz Naghoor uyobora iki kigo mu Rwanda, avuga ko gahunda yo kugira uruhare mu iterambere rya sosiyete baha serivise, ari n’uburyo bwo gushimira abo bakorera, no kubafasha kubaho bishimye.

Ati” Twishimira kugira uruhare mu mibereho myiza ndetse n’iterambere ry’abatugana. Izi gahunda tuzazikomeza kuko dufite byinshi tuzafasha kugirango abaturage batugana ndetse n’abo muri sosiyete dukoreramo bamererwe neza.”

Iyi gahunda UAE Exchange yayitangiye mu mpera z’icyumweru gishize, isura abarwayi barwariye mu bitaro bya Kibagabaga byo mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka gasabo.

Abakozi ba UAE Exchange basuye abarwayi bo muri ibi bitaro, babashyikiriza ibinyobwa n’ibiribwa bitandukanye ndetse banabaha n’ibikoresho by’isuku bifite agaciro k’ibihumbi 600Frw.

Abakozi ba UAE Exchange bitwaje ibiribwa bitandukanye n'ibinyobwa, ndetse n'ibikoresho by'isuku bari bateguriye abarwayi bo mu bitaro bya Kibagabaga
Abakozi ba UAE Exchange bitwaje ibiribwa bitandukanye n’ibinyobwa, ndetse n’ibikoresho by’isuku bari bateguriye abarwayi bo mu bitaro bya Kibagabaga

Riyaz Naghoor uyobora iki kigo mu Rwanda avuga ko abarwayi bagera ku 100 bo muri ibi bitaro bahawe, amata , bahabwa imitobe bahabwa n’ibiribwa, ndetse banahabwa amasabune, impapuri z’isuku ndetse n’ibindi bikoresho byo kubafasha mu gihe bakiri mu bitaro.

Muri iki gikorwa, Riyaz yanashimiye Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kibagabaga bwabakiriye, anabizeza ko bazakomeza kubaba hafi mu rwego rwo gufasha kurushaho kwita ku mibereho y’abarwayi bo muri ibi bitaro.

Umwe mu barwayi bafashijwe na UAE Exchange kuri uyu munsi, yashimiye cyane ubuyobozi bw’iki kigo anabifuriza iterambere rirambye rizabafasha kuguma kuba hafi abababaye.

Abarwayi bashimiye cyane Ubuyobozi bwa UAE Exchange
Abarwayi bashimiye cyane Ubuyobozi bwa UAE Exchange

Ibi byashimangiwe n’Umuyobozi w’Ibi bitaro Dr. Mutaganzwa Avite, nawe washimiye byimazeyo ubuyobozi bwa UAE Exchange ku bw’ibi bikorwa byo kuzirikana abababaye, anashimira abakozi bose bakorera iki kigo ku bw’ umutima utabara babagaragarije.

UAE Exchange ni Ikigo mpuzamahanga kimaze imyaka itandatu, gitanga serivise mu Rwanda zo kohereza amafaranga mu bihugu byo hanze ndetse no kuvunja.

Gifite amashami ane mu Rwanda aherereye Nyabugogo, i Remera, mu nyubako ya Kigali Heights ku kimihurura, icyicaro cyayo gikuru kika kibarizwa mu nyubako nshya ya CHIC iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Hamwe n'abayobozi b'ibitaro bya Kibagabaga babashyikiriza bimwe mu byo bageneye abarwayi
Hamwe n’abayobozi b’ibitaro bya Kibagabaga babashyikiriza bimwe mu byo bageneye abarwayi
Bagemuriye abarwayi ba Kibagabaga amata imitobe ndetse n'ibikoresho bitandukanye by'isuku byari bifuze muri utu dufuka
Bagemuriye abarwayi ba Kibagabaga amata imitobe ndetse n’ibikoresho bitandukanye by’isuku byari bifuze muri utu dufuka
Abakozi barimo gusura abarwayi banabashyikiriza ibyo babazaniye
Abakozi barimo gusura abarwayi banabashyikiriza ibyo babazaniye
Banabaganirizaga babahumuriza
Banabaganirizaga babahumuriza
Abakozi ba UAE Exchange biyemeje kugira uruhare mw'iterambere no mu mibereho y'abaturage baha serivise
Abakozi ba UAE Exchange biyemeje kugira uruhare mw’iterambere no mu mibereho y’abaturage baha serivise
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka