UAE Exchange yatangiye gutanga umusanzu mu kwimakaza isuku mu Mujyi wa Kigali

Abakozi ba UAE Exchange bakoranye umuganda n’abaturage bo mu mudugudu wa Rugendabari, mu kagari ka Nkuba mu Murenge wa Mageragere ho karere ka Nyarugenge, banasabana n’abaturage baho.

Abakozi ba UAE Exchange bari bitabiriye umuganda ari benshi
Abakozi ba UAE Exchange bari bitabiriye umuganda ari benshi

Mu butumwa bwahatangiwe umuyobozi wa UAE Exchange yashimiye ubufatanye buranga abaturage n’ubuyobozi bwabo, abasaba guhora bafata neza ibiti kugira ngo Umujyi wa Kigali uhore ufite isuku, uhehereye kandi utoshye.

N Riyaz ukuriye UAE Exchange mu Rwanda yavuze ko iki gikorwa kiri mu bikorwa byinshi bateganyije nk’inshingano bafite kuri sosiyete Nyarwanda mu gufatanya kubaka igihugu, no gufasha abatuye u Rwanda kurushaho kubaho baba heza kandi bishimye.

Yagize ati “Twatangiye kohereza ibyishimo mu baturage tugasangira ibyiza tunabashimira ibyo dukorana umunsi ku munsi. Ni yo mpamvu twatangiye iyi gahunda guhera kuri Noheri, dusura abarwayi mu bitaro bya kibagabaga tukabasigira ubufasha, kandi mu rwego rwo gufatanya na leta y’u Rwanda kwita ku bijyanye n’imirire myiza twanahaye abana amata”.

Umuyobozi wa UAE Exchange mu Rwanda Riyaz yateye igiti
Umuyobozi wa UAE Exchange mu Rwanda Riyaz yateye igiti

Yakomeje agira ati” Dufatanyije n’abaturage gutera ibiti, muri gahunda yo gufatanya n’Umujyi wa Kigali ngo uhore icyeye kandi utoshye, turishimye kandi turashimira abakiriya bacu n’abaturage badufashije muri uyu muganda kandi tuzakomeza”.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rugendabari Sindikubwabo Jean Baptiste yashimiye cyane iki kigo cy’imari cya UAE Exchange kuba baratekereje abaturage be, asaba abaturage kutangiza amashyamba kandi bagahugukira gutera n’ibiti by’imbuto mu kubungabunga imirire myiza n’ubuzima bwiza.

Yagize ati “Mu izina ry’abaturage mbereye umuyobozi, turashimira cyane iki kigo kuba cyatekereje kongera ibiti kuko turabikeneye cyane. Natwe tuzabifata neza ariko abaturage bacu bibuke ko dukeneye ibiti by’imbuto ngo turusheho kugira ubuzima bwiza”.

Bafatanyije n'abaturage ba Mageragere gutera ibiti
Bafatanyije n’abaturage ba Mageragere gutera ibiti

Umwe mu baturage ba Rugendabari, Mujawayezu Placidie, ngo asanga UAE Exchange yibutse ko batuye mu misozi bityo akaba yizera ko bitazaherera hano.

Yagize ati” Twizere ko iki ari igikorwa kizahoraho, kuko hano hari imisozi ikeneye kudatwarwa n’isuri, kandi ibi biti turabikeneye ngo tubone umwuka mwiza, tubicane kandi tubyubakishe”.

Kuri uyu munsi w’umuganda hatewe ibiti ibihumbi bibiri ahantu hangana na hegitari 2, ndetse abaturage basabana n’abakozi ba UAE Exchage basangira amafunguro bari babazaniye.

Izi ngemwe ziri hasi zatewe zirashira
Izi ngemwe ziri hasi zatewe zirashira

UAE Exchange ni ikigo mpuzamahanga cy’imari gifasha abaturage koherezanya amafaranga aho batuye hose ku isi, ndetse kigafasha no kuvunja amafaranga y’ubwoko bwose.

Gifite amashami ane mu Rwanda aherereye Nyabugogo, i Remera, mu nyubako ya Kigali Heights ku kimihurura, icyicaro cyacyo gikuru kibarizwa mu nyubako nshya ya CHIC iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati

Abakozi ba UAE Exchange n'Umuyobozi wabo Bateraga ibiti banezerewe
Abakozi ba UAE Exchange n’Umuyobozi wabo Bateraga ibiti banezerewe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aba bakozi bakomerezaho kwita ku gikorwa bimirijimbere. Kwiteza imbere ni inyungu za buri wese. Nanjye nifuza akazi banshakiremo umwanya. Dore ndashomereye.

sindikubwabo fidele yanditse ku itariki ya: 2-04-2017  →  Musubize

Gusigasira Kubugabunga Ibiti Nibyiza Bifite akamarokanini

straton yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka