U Rwanda rwohereje izindi ngabo kubungabunga amahoro muri Centrafurika

Igisirikare cy’u Rwanda cyohereje ingabo 140 n’imodoka z’intambara muri Centrafurika, mu gikorwa cyo kunganira izihasanzwe mu kubungabunga amahoro.

Ingabo 140 zerekeje muri Santarafurika
Ingabo 140 zerekeje muri Santarafurika

Izo ngabo ziyobowe na Major Steven Semwaga, zahagurutse ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe mu ma saa tatu za mu gitondo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeli 2017.

Brig Gen Wilson Gumisiriza, uhagarariye ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu ngabo z’igihugu (RDF), yasabye abo basirikare guhagararira u Rwanda neza, kandi bakibuka ko impamvu ya mbere ibajyanye ari ukurengera abasivili.

Yagize ati “Muzayoborwe n’amahame meza n’ikinyabupfura bya RDF, muzirikane n’amahame ya Loni yo kurinda abasivili.”

Abasirikare bagiye babanje kwibutswa kuzagendera ku ndangagaciro n'ikinyabupfura bya RDF
Abasirikare bagiye babanje kwibutswa kuzagendera ku ndangagaciro n’ikinyabupfura bya RDF

Icyo gikorwa kije gikurikira icyo kujyana imodoka zizifashisha mu kazi ko kubungabunga amahoro cyatangiye ku itariki 16 Nzeli 2017.

U Rwada rwohereje ingabo muri Centrafurika, nyuma yo kubisabwa n’Umuryango w’Abibumbye. U Rwanda nk’igihugu gifite ingabo nyinshi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, rwatangiye kohereza ingabo muri Centrafurika mu mwaka wa 2014.

Imodoka bazifashisha mu gihe bazaba babungabunga amahoro zatangiye kugenda mu cyumweru gishize
Imodoka bazifashisha mu gihe bazaba babungabunga amahoro zatangiye kugenda mu cyumweru gishize
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rdf impamvu ikora akazi neza nuko yakorewe genocide buriya baravugango ntawutinya ishyamba ahubwo atinya icyobarihuriyemo rero bazi ahobavuye bafite naho bashaka kujyera bagira ubwitanjye.,urukundo, umurava, ikiruta ibindi bagendera kundangagaciro byumuco nyarwanda kuko bazi ibyababayeho bakora ibishoboka byose ngo bitabakubandi bagira ishyaka ryicyabajyanye Rero mbifurije akazi Keza imana ibane namwe muzagaruke amahoro

Eric nkejumuzima yanditse ku itariki ya: 27-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka