U Rwanda rwitezweho kuzategura inama y’akataraboneka ya Commonwealth

Umuryango Commonwealth uhuza ibihugu byakoronijwe n’u Bwongereza hamwe n’ibikoresha ururimi rw’Icyongereza, uravuga ko u Rwanda ruzarusha ibindi bihugu biwugize kwakira inama yawo muri 2020.

Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Commonwealth, Dr Goheer Nabeer yateguranye inama ya CHOGM n'Umuyobozi Mukuru wa RGB, Prof Anastase Shyaka
Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Commonwealth, Dr Goheer Nabeer yateguranye inama ya CHOGM n’Umuyobozi Mukuru wa RGB, Prof Anastase Shyaka

Iyi nama yiswe “Commonwealth Heads of Governments Meeting (CHOGM)”, ihuza abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango byo ku migabane yose y’isi buri myaka ibiri.

Inama ya CHOGM iheruka kubera mu Bwongereza mu kwezi kwa Mata k’uyu mwaka wa 2018, yemeje ko u Rwanda ari rwo ruzakira indi izakurikiraho muri 2020.

Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Commonwealth, Dr Goheer Nabeer uri mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda guhera ku cyumweru, arimo gutegurana inama ya CHOGM n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu.

Ubwo yari amaze kuganira n’abakozi b’Urwego rushinzwe imiyoborere(RGB) kuri uyu wa kabiri, Dr Goheer yagize ati ”Nta gushidikanya na guke dufite ko ubuyobozi bw’iki gihugu buzatuma CHOGM yo muri 2020 itanga umusaruro.

"Impinduka z’iki gihugu zagaragariye amahanga mu gihe gito gishoboka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ziraduha icyizere cyo kuzagira inama nziza ya CHOGM.

"Nshingiye ku buyobozi bw’iki gihugu, ku nzego gifite ndetse n’abaturage bacyo, mufite ubushobozi bwose bwo kuzakoresha inama nziza ya CHOGM ku buryo nta kindi gihugu kizakoresha imeze nkayo.”

Impande zombi mu biganiro bitegura inama ya 2020
Impande zombi mu biganiro bitegura inama ya 2020

Umuyobozi wa RGB, Prof Anastase Shyaka nawe akomeza ashimangira ko u Rwanda rufite ubushobozi buhagije bwo kwakira iriya nama.

Ati ”Ibisabwa kugira ngo iriya nama ibere mu gihugu runaka utagiye kwihimbira, igihugu cyacu kirabyujuje pe! Wanavuga ngo cyane kuko iyo bagukemanga barakubwira ngo banza wige”.

Umuyobozi wa RGB asaba Abanyarwanda n’abayobozi by’umwihariko, gukomeza gusigasira umwimerere w’u Rwanda n’ibisubizo rugenda rwishakamo kuko ari byo iriya nama yitaho cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka