U Rwanda rwijeje Afurika umusanzu uhamye mu mutekano

Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe, yatangaje ko u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu wose rwasabwa , mu kubungabunga umutekano muri Afurika.

Gen James Kabarebe (ibumoso) yatangaje ko Afurika igomba gufata iya mbere mu kubungabunga umutekano wayo
Gen James Kabarebe (ibumoso) yatangaje ko Afurika igomba gufata iya mbere mu kubungabunga umutekano wayo

Yabitangarije mu muhango wo gutangiza ihuriro ry’abashinzwe umutekano, ryitabiriwe n’ abashinzwe umutekano mu gihugu, abashakashatsi, abasesenguzi, ndetse n’abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, yatangijwe kuri uyu wa 15 Gicurasi 2017.

Yagize ati" Nk’uko twabyiyemeje mu myaka ine ishize, Minisiteri y’Ingabo izakomeza gufasha ndetse no gutanga ibikenewe byose kugira ngo gahunda yiyemeje zigerweho."

Yatangaje kandi ko umutekano w’igihugu ari inkingi y’iterambere, ariko ko muri Afurika iri terambere rigikomwa mu nkokora n’ibibazo bitandukanye birimo intambara, iterabwoba, ubuyobozi bubi, hakiyongeraho ibiyobyabwenge ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Ati" Ibi bibazo byose bishingiye ku mutekano wa muntu mu Karere kacu ndetse no mu bice bitandukanye bya Afurika, bigomba gushakirwa umuti uhamye kandi ugashakwa n’Abanyafurika ubwabo."

Gen James Kabarebe, Gen Patrick Nyamvumba na Gen Maj Jean Bosco Kazura uyobora iri shuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama
Gen James Kabarebe, Gen Patrick Nyamvumba na Gen Maj Jean Bosco Kazura uyobora iri shuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama

Iri huriro rizamara iminsi itatu, rifite insanganyamatsiko igira iti" Ibibazo by’Umutekano wa Afurika muri iki gihe". Ryitabiriwe kandi n’Umugaba mukuru w’Ingabo Gen Nyamvumba Patrick, hamwe n’ Abagaba bakuru b’Ingabo bo muri Nigeria na Kenya.

Ryanitabiriwe n’abarimu batandukanye bo muri za Kaminuza ndetse n’Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Gisirikare ry’i Nyakinama mu mwaka wa Gatanu.

Lt Col Like Like ukomoka mu gihugu cya Zambiya, witabiriye iryo huriro , yatangaje ko kwitabira iryo huriro ari ingirakamaro, kuko umuntu ahungukira ubuhanga mu bijyanye no kubungabunga umutekano mu Karere, ndetse no ku mugabane wose wa Afurika.

Ati" Nidusubira iwacu, tugomba kuzakora ibishoboka byose tugaha umutekano abaturage bacu. Ubumenyi dukura hano budufasha kuzamura no kunoza inzego n’ireme ry’umutekano mu bihugu byacu."

Ifoto y'Urwibutso y'abitabiriye iri huriro
Ifoto y’Urwibutso y’abitabiriye iri huriro

Abitabiriye iryo huriro baturutse mu bihugu bya Ethiopia, Kenya, Malawi, Sudani y’Amajyepfo, Tanzaniya, Uganda, Zambiya, Ghana, Nigeria, Senegal n’u Rwanda.

U Rwanda ruri mu bihugu bitanga umusanzu mu muryango w’Abibumbye mu kubungabunga amahoro ku isi, aho rufite abasirikare basaga ibihumbi 6000 mu butumwa bw’amahoro butandukanye, mu gihugu cya Sudani, Sudani y’Amajyepfo, ndetse na Centrafrique

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka