U Rwanda rwifatanyije na Isiraheli mu gushyingura Shimon Peres

Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane yahagarariye Perezida w’u Rwanda mu muhango wo gushyingura Shimon Peres.

U Rwanda rwifatanyije n'Abanya-Isiraheli mu gushyingura Shimon Peres
U Rwanda rwifatanyije n’Abanya-Isiraheli mu gushyingura Shimon Peres

Minisitiri Mushikiwabo abinyujije ku rubuga rwa twitter yavuze ko yagiye kwifatanya na Isiraheri nk’intumwa y’umukuru w’igihugu.

Yagize ati “Ndi i Yerusalemu nk’intumwa ya Perezida Kagame mu muhango wo gushyingura Shimon Peres mu rwego rwo gufata mu mugongo Abanya-Isiraheli.”

Shimon Peres wabaye Perezida wa Isiraheli yitabye Imana kuwa 28 Nzeri 2016.
Ni nyuma yo kumara ibyumweru arwaye bikomeye.

Arashyingurwa ku musozi witwa Mount Herzl, i Yerusalemu kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2016.

Urupfu rwa Shimon Peres rukimenyekana, u Rwanda rwoherereje ubutumwa bw’akababaro mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage ba Israel, bafata nk’umwe mu batumye igihugu cya Isiraheli kibaho.

U Rwanda na Isiraheli bifitanye umubano mwiza washimangiwe n’uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu wasuye u Rwanda muri Nyakanga uyu mwaka.

Abayobozi batandukanye bo ku isi bitabiriye umuhango wo gushyingura Shimon Peres
Abayobozi batandukanye bo ku isi bitabiriye umuhango wo gushyingura Shimon Peres

Mu ruzinduko rwe abayobozi b’ibihugu byombi bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Shimon Peres witabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye, barimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Barak Obama, n’Umuyobozi wa Palestina, Mahmoud Abbas.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanyarwanda twese twihanganishije islaheri babuze intwari nibakomere tubarinyuma.

ahadi mwerevu yanditse ku itariki ya: 30-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka