U Rwanda rwerekanye ibishoboka mu mubano w’u Bushinwa na Afurika
Perezida Kagame yatangaje ko amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa ari igihamya cy’ibishoboka hagati y’umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ndetse no mu mubano hagati yabwo na Afurika muri rusange.
Yabitangaje nyuma y’isinywa ry’amasezerano agera kuri 15 y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, amasezerano yasinyiwe imbere ya Perezida Kagame ndetse na Perezida Xi Jinping uri gusoza uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda.
Perezida Kagame yagize ati” Nejejwe cyane n’aya masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa kandi ndizera ko ubu bufatanye buzakomeza mu nzego nyinshi z’iterambere hagati y’ibihugu byombi ndetse bukazanaguka bukagera ku rwego rwa Afurika.”
Perezida Jinping yashimiye Perezida Kagame ku iterambere amaze kugeza ku Rwanda nyuma y’ibihe bibi rwaciyemo ubu, kikaba ari igihugu gihagaze neza mu iterambere, kiri ku murongo kandi gitekanye.
Ati” Ni ubwa mbere ngeze mu bihugu bya kure nyuma y’uko nongeye gutorerwa kuyobora u Bushinwa, nkaba nejejwe cyane no kugera mu Rwanda. Ndashimira cyane Perezida Kagame ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange, kuba u Rwanda rutekanye kandi rukataje mu iterambere.”
Amasezerano yashyizweho umukono hagati y’ubushinwa n’u Rwanda harimo arebana n’imishinga ibiri yo guteza imbere ubukungu.
Ministeri z’ubucuruzi ku mpande zombi nazo zashyize umukono ku masezerano abiri:
arimo ay’ ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari n’ayo gutangiza ubufatanye mu bucuruzi bukoresha ikoranabuhanga. E-Commerce.
U Rwanda n’u Bushinwa kandi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere.
Abarebwa n’ubutabera nabo bashyize umukono ku masezerano arebana no gushyigikira urwego rw’ubutabera.
Mu rwego rw’iterambere no kubaka ubushobozi bw’abakozi, RDB n’ikigo cyo mu bushinwa gishinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu iterambere nabyo byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye muri izo nzego.
Hari n’andi masezerano y’ubufatanye atatu yashyizweho umukono, harimo arebana no kwagura ibitaro bya Masaka, arebana n’ubucukuzi bw’amabuye n’undi mutungo kamere.
Harimo n’arebana n’inguzanyo yo gutunganya umuhanda Huye- Kibeho- Munini wa km 66 no gutunganya umuhanda uzagera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera.
Nyuma y’isinywa ry’ayo masezerano, Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bakiriye ku meza Perezida Jinping na Madame Peng Liyuan.
Uruzinduko rwa Perezida Jin Ping rukaza gusozwa no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yunamira Abatutsi bahashyinguye basaga ibihumbi 250.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza ko ubuyobozi butubereye maso urwatubyaye kwisonga mwiterambere nimibanire.
ni byiza ko iterambere nubufatanye ry’ihugu byacu rikataje, ndetse bukazanaguka bukagera ku rwego rwa Afurika.”