U Rwanda rwatowe mu bihugu bizayobora akanama gashinzwe umurimo ku isi

U Rwanda rwagizwe umunyamuryango mu kanama gashinzwe umurimo ku isi, mu matora yabaye kuri uyu wa mbere tariki 12 Kamena 2017.

Minisitiri Judith Uwizeye mu nama u Rwanda rwatorewemo.
Minisitiri Judith Uwizeye mu nama u Rwanda rwatorewemo.

Ayo matora yabaye mu nama mpuzamahanga ya 106 y’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe umurimo ku isi (International Labor Organization). U Rwanda ruzaba muri ako kanama muri manda y’imyaka itatu.

Minisitiri w’Umurimo Judith Uwizeye, yavuze ko Leta y’u Rwanda yishimiye gutorerwa uyu mwanya, bitewe n’imiyoborere y’intangarugero u Rwanda rwagaragaje, ruyobowe na Perezida Kagame.

U Rwanda ruzaba rufite inshingano zo gufata ibyemezo bigamije guteza imbere umurimo ku isi, harimo gushyiraho za gahunda, gutora umuyobozi w’Umuryango ushinzwe umurimo ku isi (ILO) no kugenzura no gucyemura ibibazo bishingiye ku murimo.

Muri ako kanama, u Rwanda ruhagarariye ibihugu byo muri Afurika yo mu Burasirazuba 14 birimo Kenya, Tanzania, Uganda, Sudani y’Epfo, Sudan, Ethiopia, Somalia, Djibouti, Ibirwa bya Mauritius, Ibirwa bya Comoros, Eritrea, Seychelles na Madagascar.

Ako kanama kagizwe n’abanyamuryango basanzwe 56, harimo Guverinoma 28, abakozi 14 n’abandi bakozi basanzwe 14. Harimo kandi n’abanyamuryango bungirije 66, barimo za Guverinoma 28, hakabamo abakozi 28 bahawe akazi, n’abandi 19 bo ku rwego rwo hasi.

U Rwanda ruri mu banyamuryango badahoraho batorwa buri myaka itatu, mu gihe ibihugu 10 birimo Brazil, China, France, Germany, u Buhinde, u Butaliyani, u Buyapani, u Burusiya, u Bwongereza n’Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

TURASOBANUTSE KANDI TURASHOBOYE. UMUTOZA W’IKIRENGA YADUHAYE IZIRA IBEREYE U RWANDA

Godelieve yanditse ku itariki ya: 15-06-2017  →  Musubize

Komeza imihigo Rwanda yacu,........
Ibi ni ukubera imiyoborere myiza twagaragaje ndetse no gushaka ibisubizo by’ibibazo bikomeye cyane.

Musayidizi yanditse ku itariki ya: 14-06-2017  →  Musubize

Byiza cyane kabsa ibyo byose nibimenyetso by’ imiyoborere myiza nabatemera ko abanyarwanda dushoboye bazabyemezwa n’ ibikorwa

Godfroid yanditse ku itariki ya: 14-06-2017  →  Musubize

Rwanda bravo bravo reka tuyobore biratubereye erega

Voncent yanditse ku itariki ya: 14-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka