U Rwanda rwatorewe kuyobora ikumirwa ry’imbunda nto muri Afurika yo hagati n’uburasirazuba

Kuwa kabiri tariki ya 18 Ukwakira 2011 mu gihugu cya Djibouti mu nama yahuzaga ibihugu byo hagati n’uburasirazuba bw’Afurika ku ntwaro nto (Regional Centre on Small Arms: RECSA) byatoreye u Rwanda kuyobora igikorwa cyo kurwanya ikwirakwizwa mu basivili ry’intwaro nto. Minisitiri w’u Rwanda w’umutekano mu gihugu Musa Fazil Harelimana akaba ari we wabaye umuyobozi w’iyi gahunda.

Nkuko ikinyamakuru The New Times cyabyanditse u Rwanda rwatowe mu bihugu bigera kuri 15 by’Afurika y’uburasirazuba no hagati byari byitabiriye iriya nama yari igamije gukumira intwaro nto muri aka karere cyane cyane harebwa uburyo harwanywa kwinjira kw’izi ntwaro binyuze ku mipaka.

Minisitiri Musa Fazil Harerimana akaba avuga ko u Rwanda rwakuye amahirwe yo gotorwa ku bikorwa bigaragara rumaze kugeraho mu guca intwaro zitunzwe ku buryo butemewe n’amategeko ndetse n’uruhare rw’iki gihugu mu kubungabunga umutekano muri Afurika.

U Rwanda bikaba biteganijwe ko ruyobora gahunda yo guca intwaro nto zitunzwe n’abantu mu buryo butemewe n’amategeko mu gihe cy’imyaka 2. Minisitiri Harelimana akaba afite inshingano zo guhuza ingufu z’ibihugu mu ikumirwa rya ziriya ntwaro. Harerimana: “Tuzakora iyo bwabaga mu gukora ubukangurambaga bw’iyi gahunda kugira ngo umuti w’ikibazo cy’intwaro nto uboneke tugaragaza ingaruka mbi zibaho bitewe n’izi ntwaro”. Minisitiri w’umutekano w’u Rwanda akaba avuga ko ingufu zizashyirwa ku bihugu bishya mu muryango ari byo Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo na Sudani y’amajyepfo, ibihugu bikigaragaramo cyane intwaro mu basivili kubera ibibazo by’intambara.

Kuva mu mwaka wa 2006 u Rwanda rumaze gutwika intwaro zirenga 32 000 zari zitunzwe ku buryo butemewe n’amategeko.

Jean Baptiste Micomyiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka