U Rwanda rwashimye intambwe Kiriziya yateye mu gusaba imbabazi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, avuga ko kuba Papa Francis yaremeye ko Kiriziya Gatolika yakoze amakosa muri Jenoside ari igikorwa cyo kwishimirwa.

Minisitiri Louise Mushikiwabo mu kiganiro n'abanyamakuru
Minisitiri Louise Mushikiwabo mu kiganiro n’abanyamakuru

Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 4 Mata 2017, ubwo yavugaga kuri politiki mpuzamahanga y’u Rwanda, yagarutse cyane ku ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye i Vatican.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko Leta y’u Rwanda yishimiye iyi ntambwe Kiriziya Gatolika yateye nyuma y’imyaka irenga 20 Jenoside ibaye.

Yagize ati “Iyi ntambwe turayishimiye kuko ari bwo bwa mbere Kiriziya yemeye amakosa yakozwe n’abayoboke bayo. Ni ikintu gikomeye rero kuba Papa Francis yarafashe iki cyemezo, sinumva rero abavuga ko hari izindi mbabazi agomba gusaba cyane ko atari we wa mbere wari uyoboye Kiriziya.”

Abanyamakuru bitabiriye iki kiganiro
Abanyamakuru bitabiriye iki kiganiro

Akomeza avuga ko iyi ntambwe igiye gutuma umubano hagati y’u Rwanda na Kiriziya Gatolika wiyongera.

Ati “Ikigaragara ni uko iyi ntambwe Kiriziya iteye igiye gutuma hagati ya Kiriziya Gatolika n’u Rwanda imikorere irushaho kuba myiza.

Birumvikana cyane kuko ushobora kubana n’umuntu ntacyo mupfa ariko harimo agatotsi, ako gatotsi rero ni ko ikiganiro hagati ya Perezida Kagame na Papa Francis cyakuyeho, bityo hagaruka ikizere gisesuye hagati y’u Rwanda na Kiriziya.”

Yongeraho ko abavuga ko nta mbabazi Papa yasabye bidafite ishingiro kuko bitashoboka ko agera kuri buri Munyarwanda wagizweho ingaruka na Jenoside.

Ibiganiro byahuje abayobozi bombi byabaye mu mpera za Gashyantare 2017, ubwo Perezida wa Repuburika Paul Kagame yagiriraga uruzinduko rw’akazi i Vatican, ku butumire bwa Nyirubutungane Papa Francis, umuyobozi w’iyi Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndi burundi muyinga ndakunda ikiganiro mutima wururugo kinyereka uburyo tuzobana nuwo nzotora kweri ahubwo mubandanye mutwigisha .gusa ino ntitubumva radio zanyu ntizigerayo ino bujumbura ahubwo murabikora tubumve 100/100 Murakoze

twagirimana j claude yanditse ku itariki ya: 5-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka