U Rwanda rwahawe ikirango mpuzamahanga cy’ubuziranenge

U Rwanda rwahawe ikirango mpuzamahanga ISO 9001:2008, kizajya gishyirwa ku bicuruzwa byarwo kigaragaza ko byujuje ubuzirange, nyuma y’imyaka irenga 14 rumaze rugiharanira.

 Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gitsura ubuzirangenge(RSB), Raymond Murenzi yerekana icyemezo mpuzamahanga cy'ubuziranenge u Rwanda rwahawe
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuzirangenge(RSB), Raymond Murenzi yerekana icyemezo mpuzamahanga cy’ubuziranenge u Rwanda rwahawe

Aya ngo ni amahirwe afitwe n’ibigo bitarenga miliyoni imwe ku isi. By’ umwihariko mu karere u Rwanda rurimo, ibigo bifite iki kirango ngo ni bike cyane.
zi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuzirangenge (RSB), Raymond Murenzi yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo kuri uyu wa 03 Gashyantare 2017.

Yavuze ko bishimiye kuba ibicuruzwa biva mu Rwanda ubu bishobora gucuruzwa mu mahanga yose nta nkomyi.

Yagize ati "Iki kirango nakigereranya n’uruhushya rwo gutwara imodoka; twari dusanzwe twohereza ibintu mu mahanga bakabanza kubikemanga, bikaba ngombwa ko bongera kubishyira muri Laboratwari zabo".

Yavuze ko guhabwa iki kirango byashingiye ku mabwiriza y’ubuziranenge RSB yagiye ishyiraho, ndetse no kuba igenzura ko ayo mabwiriza yubahirizwa.

Abatanga iki kirango kandi ngo banashingira ku kuba umuguzi yishimiye serivisi yahawe, ndetse n’uburyo utanga serivisi akoresha neza umutungo w’ibyo akora cyangwa acuruza.

Umuyobo

Icyemezo mpuzamahanga u Rwanda rwahawe kubera kubahiriza ubuziranenge
Icyemezo mpuzamahanga u Rwanda rwahawe kubera kubahiriza ubuziranenge

RSB yashinzwe mu mwaka wa 2002. Kugeza ubu ngo yari imaze gutanga ibyangombwa by’ubuziranenge ku bicuruzwa birenga 370, birimo ibiribwa n’ibikoresho by’ubwubatsi.

Iki kigo cy’u Rwanda gitsura ubuziranenge kivuga ko hari ibigo byo mu karere byatangiye kuza kugisaba guhabwa ibyangombwa by’ubuziranenge.

Umuryango mpuzamahanga w’Abadage witwa DQS ushinzwe gutanga ibirango by’ubuziranenge, ngo niwo wagenzuye uburyo u Rwanda rwubahiriza ubuziranenge ku itariki ya 15 Ukuboza 2016.

RSB ivuga ko nyuma y’iminsi mike yakiriye urwandiko rwa DQS rwemeza ko ibicuruzwa ishyiraho ibirango by’ubuziranenge mpuzamahanga, biba bibwujuje koko.

Ikigo gitsura ubuziranenge kivuga ko ubu gifite ubushobozi bwo gupima ibicuruzwa birenga ibihumbi bitanu ku mwaka kikanabiha ibyangombwa; ariko mu myaka ishize ngo nticyarenzaga ibicuruzwa 600.

RSB isaba inganda hamwe n’ibindi bigo kubahiriza iby’ibanze biranga ubuziranenge, ndetse no kuyigana kugira ngo bahabwe ibirango by’ubuziranenge bibaha uburenganzira bwo gucuruza mu Rwanda no mu mahanga.

bayobozi muri RSB mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa gatanu
bayobozi muri RSB mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi ni byiza ko babonye iki cyemezo, ariko mushobora kuba muri kwitiranya ibintu! ISO 9001:2008- Quality Management Systems, bayiha buri kigo ku bijyanye n’uko gikora! RSB rero bayigihereye servisi yayo kimwe n’ibindi bigo byose, ahubwo yari yaratinze kuko yatangaga iki cyemezo yo itari yakigira. Isanzwe ikora icyo bita "Certification réglementaire"itemewe ku masoko mpuzamahanga. Kugira ngo RSB ikomere bya nyabyo, ikenewe ikindi cyemezo kitwa " Accreditation" kubera service itanga. Iyo ubaye accredited niho ibyo ukora biba byemewe neza mu mahanga yose.

Rero nikomeze umurava hamwe na BSI, noneho bazabone nka ISO 10721:2011 cg se ISO 17025, ISO 17034 mugihe irimo iratanga Certificates of ISO 9001, ISO 14001, ISO 22000 na HACCP cg se niba ishaka kwerekana ko ibyo muri laboratoires byemewe ku isi hose

Murakoze cyane

State Engineer Theoneste
 Engineer’s Degree in Quality Control and Anlysis
 Advanced MSc. In Quality Hygiene Safety and Environment

Hagenimana Théoneste yanditse ku itariki ya: 6-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka