U Rwanda rwafashe mu mugongo abibasiwe n’ibitero by’iterabwoba

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yafashe mu mugongo u Bwongereza, nyuma y’igitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe i Londres mu murwa mukuru w’icyo gihugu, kigahitana abantu umunani, kigakomeretsa 48.

Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rufashe mu mugongo abahuye n'ibyo bitero by'iterabwoba
Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rufashe mu mugongo abahuye n’ibyo bitero by’iterabwoba

Ni nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kamena 2017, Umugizi wa nabi yayoboye imodoka ku kiraro cyitwa London Bridge giherereye i Londre, akagonga abanyamaguru.

Kuri uyu wa Gatandatu kandi mu Mujyi wa Kabul mu gihugu cya Afganistan, abagizi ba nabi biturikirijeho ibisasu bihitana abantu barindwi, hakomereka abarenga 100.

Mu butumwa yanyujije ku rukuga rwe rwa Twitter, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rubabajwe cyane n’ibi bitero biri kugabwa mu bice bitandukanye by’isi, anihanganisha abakomeje guhura n’iryo terabwoba.

Yagize ati “Tubabajwe n’ibitero byagabwe mu Mujyi wa Londres, byaje bikurikira ibisasu byaturikiye i Kabul ndetse n’ahandi. Twifatanije namwe muri aka kababaro."

Ubutumwa Minisitiri Mushikiwabo yacishije ku rubuga rwa Twitter
Ubutumwa Minisitiri Mushikiwabo yacishije ku rubuga rwa Twitter

Igitero cyagabwe mu Mujyi wa Londres kibaye mu gihe nta byumweru bibiri byari bishize mu Mujyi wa Manchester hagabwe ikindi gitero, cyahitanye abagera kuri 22 biganjemo urubyiruko.

Umutwe wa Islamic State ni wo wigambye icyo gitero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka