U Rwanda ruzizihiza umunsi wo kwibohora kwa Afurika

U Rwanda ruzifatanya n’ibihugu byo muri Afurika mu kwizihiza umunsi wo kwibohora kwa Afurika uzizihizwa ku wa Gatanu tariki 25 Gicurasi 2018.

Panafrican movement ni gahunda yashyiriweho gufasha Afurika kugera ku kwibohora nyako
Panafrican movement ni gahunda yashyiriweho gufasha Afurika kugera ku kwibohora nyako

Uwo munsi usanzwe wizihizwa buri mwaka, uba ugamije guha agaciro ibikorwa n’abantu bagize uruhare kugira ngo Afurika ibe igeze aho igeze ubu. Banarebera hamwe kandi icyayifasha kwigobotora ubukoloni bwo mu bitekerezo abayikolonije basize babibye mu Banyafurika.

Kwizihiza uwo munsi bizajyana no gutangiza icyumweru cya Pan African Movement, kizakorwamo ibiganiro bitandukanye ku ruhare rw’imiyoborere myiza, ubushabitsi, itangazamakuru no guhanga udushya mu rwego rwo gufasha Afurika kugera ku kwibohora nyako.

Muri icyo cyumweru kandi,hazanakorwamo inama mpuzamahanga, ibiganiro, imurikabikorwa ry’ibikomoka muri Afurika, ijoro ry’umuco Nyafurika ndetse hanakorwe umuganda.

Ibiganiro n’ibikorwa byose bizakorwa hakurikijwe icyerekezo cya Afurika, harimo gushyira mu bikorwa icyerekezo cya 2063 cyo guhuriza Afurika ku isoko rusange ndetse no gukora amavugurura mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndemeranya na mitali, neo-colonization niyo ihari gusa ariko Afurika ihuje kandi ikavugurura political,economical ideologies yagera kukwibohora nyako nkuko his excellence"Paul Kagame" yabitangiye ariko ntitwabura kwishimira bike byakozwe.

jean claude yanditse ku itariki ya: 26-05-2018  →  Musubize

Ngo kwibohora kwa Afurika?Africa ntabwo yigeze ibohoka.Nubwo abazungu bataza ngo bicare muli Africa,ariko baracyayitegeka.
Nibo bayitunze.Urugero,China niyo yubatse ingoro ya African Union.Tudafite imfashanyo z’abazungu,ntitwabaho.Ikindi kandi,abayobora ibihugu by’Africa,benshi ni corrupt.Banga kurekura ubutegetsi.Reba ibyo Nkurunziza amaze gukora,yibye amajwi arangije avuga ko bamutoye kuli 73%.Ikindi kandi basahura igihugu,batonesha inshuti zabo gusa,bakica cyangwa bagafunga abo batavuga rumwe,etc...ugasanga umutungo w’igihugu uribwa n’abantu bake.Igice kinini cy’abatuye Africa,bafite Inzara,ubukene,ubushomeli...
Ibyo se nibyo KWIBOHORA????

Mitali yanditse ku itariki ya: 23-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka