U Rwanda ruzakira inama ya ’Commonwealth’ ya 2020

U Rwanda ni rwo rwatoranyijwe kuzakira inama y’umuryango w’ibihugu bivuga Icyongereza ya Commonwealth izaterana mu 2020.

Perezida Kagame yakiriwe n'Umwamikazi w'u Bwongereza Elizabeth
Perezida Kagame yakiriwe n’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth

U Rwanda rwatoranyijwe kwakira iyi nama iba rimwe mu myaka ibiri, nyuma y’uko Malaysia yagombaga kuzayakira itagaragaye mu nama iheruka.

Perezida Kagame usanzwe unahagarariye umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU), yari mu bitabiriye iyi nama imaze iminsi itanu.

U Rwanda by’umwihariko rushimwa n’ubuyobozi bw’uyu muryango, uburyo rudahwema gushakira abaturage barwo icyabateza imbere.

Si ubwa mbere rugiriwe icyizere cyo kwakira inama zikomeye ku isi, kuko ruherutse kwakira Inama y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Rwanakiriye inama y’Ubukungu bw’Isi (World Economic Forum).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

President wacu nintwari rwose yakoze cyane,kuba iyi nama izabera murwanda nibyagaciro gakomeye cyane gusa uriya muhanda uva Yamaha kinamba gukomeza nyarutarama kimironko uzakorwe wagurwe kuko abanyarwanda iyo izi nama zabaye dukunda guhura nikibazo cya aboteage ntitubashe gugera kumirimo yacu uko bikwiye murakoze

Kano yanditse ku itariki ya: 21-04-2018  →  Musubize

Kuba u Rwanda rwatoranyijwe kuzakira iyi nama ya CHOGM yo muri 2020 ni byiza cyane! Biduhesheje ishema twese abanyarwanda.
Ndashishikariza abanyarwanda bose cyane cyane abakora umurimo w’ubuhinzi kurushaho kwitabira gukoresha ikoranabuhanga, mu minsi iri imbere n’isoko mpuzamahanga tuzaryigarurire.

Adeodatus yanditse ku itariki ya: 20-04-2018  →  Musubize

Ni ibintu byiza kuba igihugu cyacu cyatoranyijwe kwakira inama ikomeye gutya.Banyarwanda dukore ibishoboka byose inama nk’izi tujye tuzibyaza umusaruro. Oyeee muzehe wacu! Nibindi bitaraza uzabituzanira haki ya mungu

Ev yanditse ku itariki ya: 20-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka