U Rwanda rurasangiza Afurika ibyiza bya Youth Connekt

Minisiteri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga iri gusangiza ibihugu 14 by’Afurika ibyiza bya gahunda ya Youth Connekt yafashije urubyiruko rw’u Rwanda kwihangira imirimo.

Minisitiri Nsengimana asaba urubyiruko rwo muri Afurika guhera kuri bike rufite rukiteza imbere
Minisitiri Nsengimana asaba urubyiruko rwo muri Afurika guhera kuri bike rufite rukiteza imbere

Tariki ya 27 Nzeli 2016, nibwo iyi minisiteri yagiranye ibiganiro n’abagize inzego zikorana n’urubyiruko zaturutse mu bihugu 14 byo muri Afurika, bari bateraniye mu karere ka Bugesera.

Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu kiganiro yabagejejeho, yababwiye ko urubyiruko rw’Afurika rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe rufite, rutarinze kujya ku yindi migabane y’isi.

Agira ati “Nyamara nta butunzi bugaragara ku yindi migabane nk’uburi muri Afurika. Kubera ko iyi gahunda yafashije urubyiruko rwacu twasanze tutabyihererana.”

Gahunda ya Youth Connekt yatangijwe mu Rwanda, mu mwaka wa 2012, ifite intego yo gufasha urubyiruko rwihangire imirimo hifashishijwe ikoranabuhanga, ruhereye ku mahirwe arwegereye.

Nyuma yo kubona ko igenda itanga umusaruro mu gufasha urubyiruko rw’u Rwanda, yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu mwaka wa 2013, nk’agashya u Rwanda rwagezeho.

Ibyo byatumye umuryango w’abibumbye usaba u Rwanda ko rwawufasha iyo gahunda ikagera mu bihugu byose bya Afurika no ku isi.

Abakora mu nzego zishamikiye ku rubyiruko mu bihugu 14 byo muri Afurika baje kwigira kuri Youth Connekt
Abakora mu nzego zishamikiye ku rubyiruko mu bihugu 14 byo muri Afurika baje kwigira kuri Youth Connekt

Umuhuzabikorwa w’amashami y’umuryango w’abibumbye mu Rwanda, Lamin Manneh avuga ko nyuma yo kubona ko iyi gahunda igenda itanga igisubizo cyo kwihangira imirimo mu Rwanda, bishimira ko izagezwa no mu bindi bihugu.

Jean Bosco Nzeyimana ni umwe mu rubyiruko rwafashijwe na gahunda ya Youth Connekt. Afite uruganda Habona Ltd rutunganya imyanda yo mu ngo rukayibyazamo ibicanwa. Asabba urundi rubyiruko guhera kuri bike rufite rukabibyaza umusaruro.

Agira ati “Ndagira inama urubyiruko rwo muri Afurika guhera kuri bike rufite kuko nanjye nta gishoro gihambaye natangije kitari amaboko n’ibinyegereye.”

Imibare itangwa na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga igaragaza ko gahunda ya Youth Connect imaze gufasha urubyiruko rusaga miliyoni eshanu mu gihe cy’imyaka ine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashima cyane Gahunda nziza Umuyobozi wacu atugezaho kandi zihamye, Together we stand Divide we fal... Imana ikomeze kuduasha mwiterambre U Rwanda twerekeramo kandi tuzakomeze kubera abandi Urumuri maze Umugabane wacu utere Imbere.

Imboni zarwo yanditse ku itariki ya: 29-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka