U Rwanda rumaze kugira ibicuruzwa 400 byujuje ubuziranenge mpuzamahanga

Ikigo cy’igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) gitangaza ko u Rwanda rugeze ku bicuruzwa 400 byujuje ubuziranenge mpuzamahanga byiganjemo iby’ubwubatsi.

Umuyobozi mukuru wa RSB, Raymond Murenzi
Umuyobozi mukuru wa RSB, Raymond Murenzi

Byavugiwe mu nama nyafurika y’iminsi itatu ibera i Kigali, yatangiye kuri uyu wa 7 Kamena 2017, ikaba yiga uko amabwiriza y’ubuziranenge mu bihugu bya Afurika yakorohereza ubucuruzi hagati yabyo, iyi nama ikaba yibanda ku bijyanye n’ubwutsi.

Iyi nama yateguwe n’Umuryango nyafurika w’ubuziranenge (ARSO) ku bufatanye na RSB, ikaba yitabiriwe n’abantu 50 baturutse mu bihugu 25 by’Afurika.

Umuyobozi mukuru wa RSB, Raymond Murenzi, avuga ko amabwiriza y’ubuziranenge ategurwa mu Rwanda atari rwo areba gusa.

Yagize ati “Amabwiriza y’ubuziranenge dutegura ntabwo tuyategura nk’igihugu cyacu gusa kuko ubucuruzi dukora burenga u Rwanda.

Hari ibyo tuvana mu mahanga n’ibyo twoherezayo ari yo mpamvu tugomba kuganira nk’ibihugu bya Afurika, ngo turebe uko amabwiriza y’ubuziranenge ashyirwaho akanubahirizwa hagamijwe koroshya ubucuruzi”.

Akomeza atanga urugero ku isima n’ibyuma bitandukanye bikorerwa mu Rwanda, ko byujuje ubuziranenge ku buryo hanze aho bicuruzwa bitajya bigira ikibazo.

Kazawadi Papias Dedeki, uwikorera ukuriye ikigo cy’ubwubatsi cya SCC wari witabiriye iyi nama, agaruka ku kamaro iyi nama ifitiye abubatsi bo mu Rwanda.

Ati “Hano tubasha guhanahana ubunararibonye n’abo duhuje umwuga bo mu bindi bihugu.

Biradufasha kureba ibijyanye n’amabwiriza y’ubuziranenge mu bihugu binyuranye, tubihurize hamwe bityo tugire icyo duhuriraho kimwe cyatworohereza mu byo dukora”.

Dr Shady Nabil Hammouda, ukuriye gahunda z'iyi nama
Dr Shady Nabil Hammouda, ukuriye gahunda z’iyi nama

Akomeza avuga ko ikibazo bakunze guhura na cyo nk’abubatsi bo mu Rwanda ari uko amabwiriza y’ubuziranenge RSB ishyiraho, abo agenewe batayamenya bikabateza ibibazo mu kazi, akifuza ko iki kigo cyajya kiyakangurira abo bireba.

Dr Shady Nabil Hammouda, ukuriye gahunda z’iyi nama, avuga ko muri Afurika hakigaragara ibikoresho by’ubwubatsi bidafite icyemezo cy’ubuziranenge ariko bakaba baratangiye kubikurikirana ngo bibone ubuziranenge mpuzamahanga.

Akomeza asaba ibihugu gukora ubukangurambaga mu baturage babyo kugira ngo bamenye agaciro k’amabwiriza y’ubuziranenge.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya gatanu, iheruka ikaba yarabereye i Nairobi muri Kenya, mu Kuboza 2016.

Abantu batandukanye bitabiriye inama
Abantu batandukanye bitabiriye inama
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka