U Rwanda n’u Bushinwa birizerana - Minisitiri Wang

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa Wang Yi yavuze ko hagati y’u Rwanda n’igihugu cye hari kubakwa umubano ushingiye ku bwumvikane, ubufatanye n’icyizere, bikazagira inyungu ku bihugu byombi

Minisitiri Wang nawe azakomeza umuco wo gukorera uruzinduko rwa mbere muri Afurika mu ntangiriro z'umwaka
Minisitiri Wang nawe azakomeza umuco wo gukorera uruzinduko rwa mbere muri Afurika mu ntangiriro z’umwaka

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2018, Minisitiri Wang Yi yatangiye uruzindo ari gukorera muri Afurika, uru ruzinduko akaba yarutangiriye mu Rwanda ahura na Perezida Paul Kagame wamwakiriye mu biro bye.

Minisitiri Wang yavuze ko uruzinduko rwe muri Afurika rushimangira uburyo igihugu cye gifata Afurika nk’umugabane w’ibanze ariko u Rwanda rukaba umwihariko bitewe n’imikoranire iri hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi.

Yagize ati “Buri mwaka dukora ingendo zitandukanye ku isi ariko dukora ibishoboka byose tugahera muri Afurika kugira ngo twerekane ko Afurika tuyifata nk’ingenzi mu mibanire yacu.

“By’umwihariko twizera ko ku buyobozi bw’abaperezida bombi (u Rwanda n’u Bushinwa) tuzagira umubano ugira inyungu kuri bose. Turi gushyiraho ubufatanye bwihariye bushingiye ku cyizere muri politiki, kwagura ubufatanye, gufasha abaturage b’ibihugu byombi kwagura imikoranire no guhuza neza ibyo dukora byose.”

Miniitiri Mushikiwabo we yavuze ko kuri ubu u Bushinwa ari kimwe mu bihugu bifasha u Rwanda mu iterambere mu bintu by’ingenzi mu iterambere.

Ati “U Bushinwa budufasha cyane mu bikorwa remezo nk’ubu twavuga inyubako batwubakiye izakorerwamo inzego zitandukanye zirimo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, budufasha mu buzima nk’ibitaro bya Masaka bari kutwubakira ndetse no kudufasha mu iterambere ry’inganda.”

Minisitiri Wang kandi ari mu Rwanda mu rwego rwo gutumira Perezida Kagame mu nama ihuza u Bushinwa n’Afurika izwi nka China Forum on Africa Cooperation izabera i Beijing muri Nzeri 2018.

Minisitiri Wang arava mu Rwanda yerekeza mu bindi bihugu bya Afurika nka Angola Gabon no mu birwa bya Sao Tome na Principe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka