U Bwongereza: Ibikorwa byo kurwanya Jenoside byahesheje Umunyarwanda umudali

Umunyarwanda Eric Eugène yambitswe umudali n’igikomangoma cya Wales HRH Prince Charles, kubera ibikorwa bye byo gukora ubukangurambaga ku bubi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Murangwa amaze guhabwa umudali
Murangwa amaze guhabwa umudali

Uyu muhango wabereye mu ngoro y’Umwamikazi w’u Bwongeleza izwi nka Buckingham Palace, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 15 Werurwe 2018.

Murangwa asanzwe agira uruhare mu gusobanurira abantu ububi bwa Jenoside akanatabariza abayirokotse batishoboye. Yari umwe mu bantu 1.123 bagombaga gushimwa n’Umwami w’u Bwongeleza.

Murangwa yigeze kuba umukinnyi wa ruhago, aho yakiniye ikipe ya Rayons ndetse n’ikipe y’igihugu.

Yari yaherekejwe n'abo mu muryango we
Yari yaherekejwe n’abo mu muryango we
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka