U Bufaransa: Gukukirirana Abajenosideri byahesheje Alain Gauthier undi mudali
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Reims mu Bufaransa wahaye umudari w’ishimwe Umufaransa Alain Gauthier, kubera ibikorwa byo gukurikirana abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihishe mu Bufaransa.
Gauthier afatanyije n’umugore we Dafroza bashinze umuryango bise ‘Collective of Civil Plaintiffs for Rwanda (CCPR)’, ugamije gukora ubushakashatsi ku madosiye y’Abanyarwanda bakekwaho Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bacyidegembya mu Bufaransa batarigeze bakurikiranwa n’urukiko.
Umwaka ushize nabo Gauthier n’umugore we Dafroza bashimwe na Guverinoma y’u Rwanda, bambikwa impeta z’ishimwe ry’ubucuti ziswe “Igihango”.
Gauthier n’Umugore we bamaze imyaka irenga 15 bazengurutse mu nkiko, mu magereza no mu barokotse Jenoside bakora ubushakashatsi bwimbitse mu Rwanda.
Abo bombi kandi bagira uruhare mu kunyomoza amakuru avuga nabi u Rwanda ahanini akwirakwizwa n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kera na kera ukuri kuzajya ahagaragara abafaransa bemere uruhare bagize muri jenocide yakorewe abatutsi babisabire imbabazi