Twebwe twemera ko ubuzima butangira igihe cy’isamwa-Musenyeri Rukamba

Musenyeri Philippe Rukamba, umushumba wa diyosezi ya Butare, ukuriye inama y’Abepiskopi mu Rwanda, avuga ko hakiri uburenganzira abana bavutswa.

Musenyeri Rukamba avuga ko hakiri uburenganzira abana bavutswa (Photo Internet)
Musenyeri Rukamba avuga ko hakiri uburenganzira abana bavutswa (Photo Internet)

Yabitangaje ubwo yaturaga igitambo cya Misa muri Katedarali ya Butare, kuri Noheli tariki ya 25 Ukuboza 2016.

Musenyeri Rukamba yavuze abakuramo inda baba bavukije uburenganzira bwo kubaho abo bana bari batwite kuko nubwo baba bataravuka, baba ari abantu.

Agira ati “Mu bihugu byinshi hari amategeko avuga ko kuvanamo inda ntacyo bitwaye, bakabishyira no mu gihe bavuga ko inda itaramara amezi atatu kuyikuramo ntacyo bitwaye. Twebwe twemera yuko ubuzima butangira igihe cy’isamwa.”

Akomeza avuga ko abakobwa babyariye iwabo bajya gushaka abagabo, bagasigira abana ababyeyi babo, ngo bari bakwiye kuzirikana ko baba babavukije uburenganzira bwo kurerwa n’ababyeyi kuko ngo abo babasigiye hari ubwo batabitaho uko bikwiye.

Musenyeri Rukamba yanibukije ababyeyi ko kugaburira umwana no kumwambika bidahagije, kuko aba akeneye no kwitabwaho, akarerwa.

Bamwe mu bakirisitu bari bitabiriye icyo gitambo cya Misa na bo bahamya ko nta mubyeyi ukwiye kureresha umwana kandi akiriho; nkuko Ancilla Ayinkamiye abivuga.

Agira ati “Ugomba kwizirika ku mwana wawe. N’ugushaka ukabanza kumukundisha umwana wawe kuko ukwangiye umwana ari amagara yawe nawe ntaba azagukunda. Atagukunda, ukaba intwari ukamureka.”

Mugenzi we witwa Eugène Byiringiro agira ati “Uretse n’uwo mukobwa wataye umwana, na wa mugabo aba asanze niba batabanje guha agaciro uwo mwana kandi bavuga ko bahujwe n’urukundo ruzavamo n’undi mwana, sinibaza ko wa mwana we bazamuha agaciro kandi n’uwa mbere baramutaye.”

Aba bakirisitu bavuga ko abantu bari bakwiye kugendera ku ijambo ryo muri Bibiliya, ahavuga ko Yezu yakuraga mu gihagararo no mu bwenge kandi akumvira se.

Bityo bagafasha abana babo gukura ku mubiri no mu bwenge, ariko bakanabatoza imico myiza ituma bazavamo abantu bubaha Imana n’abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka