Turi mu nda y’inzu ikomoka mu nda y’Indake- Bamporiki

Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Edouard Bamporiki yibukije urubyiruko ko aho Abanyarwanda bicaye ubu hakomoka ku butwari no ku bwitange bw’abababanjirije, abasaba guca bugufi no kubigiraho kugira ngo bazatere ikirenge mu cyabo.

Ikiganiro cyavugaga ku ruhare rw'Urubyiruko mu iterambere rirambye ry'igihugu
Ikiganiro cyavugaga ku ruhare rw’Urubyiruko mu iterambere rirambye ry’igihugu

Yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ukuboza 2017, mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye inama y’igihugu cy’Umushyikirano ya 15 iri kubera muri Kigali Convention Center.

Icyo kiganiro cyavugaga ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere rirambye ry’igihugu.

Asaba urubyiruko gutera ikirenge mu cy’abakuru yagize ati "Turi mu nda y’iyi nzu ikomoka mu nda y’Indake. Rubyiruko kugira ngo tugere ku iterambere twifuza dukwiye kwiyoroshya, tugaca bugufi kandi tukigira ku bakuru kugira ngo dutere ikirenge mu cyabo."

Bamporiki yanaboneye gushimira abayobozi b’igihugu ku kazi gakomeye kakozwe, ko guhuza abantu bari baratatanyijwe n’amateka, avuga ko iyo bidakorwa ubu urubyiruko rw’u Rwanda ruba rufatwa nk’abasazi mu ruhande mpuzamahanga.

Ati "Twakabaye ubu dufatwa nk’abasazi kandi dufite n’impamvu ifatika, ariko uburyo abayobozi bacu baturemye hari ubwo bindenga."

Akomeza agira ati "Guhuza abana biciwe ababyeyi ukabahuza n’abana bafite ababyeyi babiciye, ukanabahuza n’abana bafite ababyeyi baguye ku rugamba rwo kubohora igihugu ubu bose bakaba basenyera umugozi umwe, ni igikorwa gikomeye, ubu ntawakwihandagaza ngo atwite abasazi."

Akomeza avuga ko kuba urubyiruko rwaragizwe moteri y’iterambere ari agaciro gakomeye rwahawe.

Agira ati "Iyo umuntu yitabye kare bamutuma kure. Nimureke duce bugufi, twiyoroshye twigire ku bakuru, kandi ntiduheranwe n’amateka yacu n’ay’ababyeyi bacu, kuko ikigwari gishobora kwibaruka intwari."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

komereza aho

n.felix yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Bamporiki uri umuhanga kbsa;songa mbere

n.felix yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Uyumugabo afite inganzo itagoramye twaridukwiriye munsiyumunyinya tuhaca ingando twigira twiyubaka tureba imbereyacu twubaka urwatubyaye,babyeyibacu ntimugire imbaraganke kukokurera ntibirangira mutwubake nantwe nitwicara tugetwubaka barumunabacu yesu komeza urwatubyaye nabayobozi bacu bigihugu murakoze

eliezer yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Ndabashimiye kunama nziza muhora mutugira nsaba urubyiruko kubyubahiriza tukiyubakira urwa tubyaye MURAKOZE

Muhawenayo Alice yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka