Tugomba kwikorera kuko ibyo dukorewe n’abandi ntibiramba -Kagame

Perezida Kagame, kuri uyu wa 10 Werurwe 2017 yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri, abarimu n’impuguke mu by’ubukungu muri Kaminuza ya Havard muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Perezida Kagame aha ikiganiro abanyeshuri abarimu ndetse n'abayobozi bo muri Kaminuza ya Havard
Perezida Kagame aha ikiganiro abanyeshuri abarimu ndetse n’abayobozi bo muri Kaminuza ya Havard

Muri icyo kiganiro cyavugaga ku bukungu bushingiye ku muturage ubwe aho gushingira ku bigo (microeconomics), Perezida Kagame yasangizaga izo mpuguke ku bunararibonye bw’u Rwanda, dore ko rufatwa nka kimwe mu bihugu bitera imbere ku buryo bwihuse mu myaka irenga 10 ishize.

Perezida Kagame yagize ati “Twatangiye kumva byimazeyo ko tugomba kwiyubikira igihugu ubwacu kuko iyo cyubatswe n’abanyamahanga kirasenyuka.”
Avuga ko icyari gihatse ibindi mu rugendo ari ukubanza gufasha Abanyarwanda kumva ko ari bo bagomba gufata iya mbere mu guteza imbere igihugu cyabo.

Yakomeje avuga ko urwo rugendo rwo kwiteza imbere igihugu cyatangiye mu myaka 23 ishize rwari rukomeye, ariko akaba nta mahitamo uretse gukomeza guhatana.

Ati “Gusa, twagiye dukora mu buryo duhora duhanga udushya, bityo tugenda umujyo umwe tuzamuka.”

Perezida Kagame Imbere y'Abo yahaga ikiganiro
Perezida Kagame Imbere y’Abo yahaga ikiganiro

Avuga kandi ko hagiye habaho gukemura ibibazo bihari ariko hanatekerezwa ku iterambere ry’igihe kirekire igihugu gikorera mu cyerekezo cy’imyaka 20 duhereye mu 2000, ariko ubu bakaba batangiye gutekereza ku buzima bw’igihugu nyuma ya 2020.

Perezida Kagame ariko yavuze ko nubwo u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu iterambere muri iyi myaka 23 ishize, rwanyuze mu bibazo by’inzitane kuko rudakora ku nyanja bigatuma ibintu byinshi birugeraho bihenze.

Ati “Hari ubwo kuba rudakora ku nyanja hakaba n’icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi rwanyuzemo mu 1994, byiyongera ku kibazo cy’uburezi n’ubumenyi budahagije mu nzego zitandukanye.”

Yakomeje agira ati “Uko byagenda kose ariko kuri twe nta yandi mahitamo. Twisanze tugomba kugerageza ibyo tubona bishoboka byose kandi tukagera kure hashoboka.

Uko ukomeza kugenda ugerageza ni ko wunguka ubumenyi ukabona ibishobora kugushobokera n’ibitagushobokera.”

Bamwe mu bahawe ikiganiro bagaragaje kunyurwa n'ikiganiro
Bamwe mu bahawe ikiganiro bagaragaje kunyurwa n’ikiganiro

Yatanze urugero avuga ko nko guteza imbere ubuhinzi bw’icyayi n’ikawa atekereza ko bidahabanye no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi nk’uko bamwe babikeka.

Ati “Ariko ukomeza kugerageza ibishoboka uhereye ku byo ufite, hanyuma ukareba uko wabyongerera agaciro.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushyira amafaranga menshi ahanini mu burezi, ubuzima, ibikorwa remezo n’ubuhinzi.

Yabwiye abari muri icyo kiganiro kandi uburyo u Rwanda rugenda rukorana n’amahanga mu guteza imbere izi nzego, avuga ko nka Kaminuza ya Carnegie Mellon yazanye ishami mu Rwanda ritanga ubumenyi mu ikoranabuhanga buhuye neza n’ubwo itanga muri Amerika.

Yanavuze no ku Kigo cy’Imibare cyo muri Afurika y’Epfo “African Institute of Mathematical Sciences” na cyo kiri gukorera mu Rwanda ndetse na Kaminuza Nyafurika y’imiyoborere.

Ati “Aya mashuri kimwe n’andi yose atanga uburezi ku rwego rwa kaminuza yemeye kuza gukorera mu Rwanda, kuko yabonaga amahirwe bashingiye ku birimo gukorwa mu Rwanda ndetse no mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba.”

Yatanze umwanya w'ibibazo
Yatanze umwanya w’ibibazo

Kuri ibi Perezida Kagame yongeyeho ko igihugu cyanatanze amahirwe yo kuzamuka mu bukungu abantu bakazana ibitekerezo bishya bibyara inyungu, biturutse mu bumenyi bakura muri ayo mashuri.

Ati “Kandi tugenda tubona umusaruro wabyo kuko abikorera bagenda na bo baza bashoramo amafaranga.”

Avuga ko mu bihe byashize wasangaga ubushobozi bufitwe na Leta kurusha urwego rw’abikorera, ariko kuri ubu Leta ikaba igenda iteza imbere urwego rw’abikorera kugira ngo ubukungu abe ari bo bushingiraho.

Perezida Kagame ariko yongeyeho ko bi byose bijyana n’ubuyobozi busobanutse kandi abanyagihugu bakabugirira icyizere, kuko iyo bitabaye ibyo na byo bigoye ko hari icyagerwaho.

Yavuze ko ahereye nko kubyagezweho mu myaka hagati y’icumi na cumi n’itanu ishize, ibyagezweho bitanga icyizere ko u Rwanda rurimo gukora igikwiye kandi rukaba rugomba gukomeza uwo murongo ari na ko rugerageza kugendana n’impinduka za hato na hato zo kuri iyi si kuko usanga bigira ingaruka ku Rwanda.

Yavuze ko amaraporo y’ibigo n’imiryango ikomeye nka Banki y’isi, Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (World Economic Forum), u Rwanda ruza mu bihugu bitatu bya mbere muri Afurika rwihuta mu kuzamura ubukungu no koroshya gukora ubucuruzi.

Perezida Kagame yabajijwe niba ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ari ibyo rwihingamo gusa cyanwa hari ahandi rubikomora, asubiza ko nubwo ibyinshi biva ku bunararibonye bw’Abanyarwanda ubwabo bigira ku mateka yabo, runafitanye umubano n’imikoranire n’ibindi bihugu byagiye bitera imbere mu buryo bwihuse nka Singapore.

Yavuze ko impuguke zo muri Singapore ari zo zikora inyigo z’imijyi y’u Rwanda ku buryo usanga nta n’aho wabona ibice by’akajagari nk’uko bimeze mu bindi bihugu by’Afurika.

Nyuma yo kubaganiriza bafashe ifoto y'Urwibutso
Nyuma yo kubaganiriza bafashe ifoto y’Urwibutso

Ku bijyanye n’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga, Perezida Kagame yavuze ko ubu hari gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda” kandi hakaba hari intego yo kubitunganya neza ku buryo bizajya byoherezwa mu mahanga mu rwego rwo kurushaho kuzamura ubukungu bw’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mu Rwanda, twaciye mu bibazo bikomeye none tugeze ahantu hashimishije, tuhakesha kwihambira bishoboka. Paul Kagame niwe utubereye ku isonga

Mitali yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

gukorerwa n’abandi ibyo wakagombye kwikorera jye mbibonamo nk’agasuzuguro, niyo mpamvu twahisemo kwigira

Neema yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

Kagame ni impuguke itangaje ku buryo butangaje, uyu niwe u Rwanda rwari rutegereje ngo rutere imbere turakwishimiye Nyakubahwa

Jeannette yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

dufite umuyobozi mwiza utubereye ntabwo tuzamukuraho amaboko

Fiston yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

Erega umusaza wacu turamwera cyane njye nza mutora ijana kurindi

Tuyisenge j claude yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

Rega President wacu nintumwa y’imana , nge nshimiye nyakubahwa President urajwe ishinga n’iterambere ry’Abanyarwanda , dufatanye duteze imbere ibyiwacu hamwe na President wacu uhora adushakira ibyiza , natwe abanyarwanda dukure amaboko mumifuka dukore .Murakoze

berlly ufitamahoro yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka