Tour du Rwanda isize SKOL itanze amagare umunani

Uruganda rwa SKOL rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwari rumaze icyumweru rwarashyize igorora abakiriya barwo n’abantu bitabiraga Tombola rwakoreshaga muri Tour du Rwanda.

Uyu yitwa Sibomana ari mu batsindiye amagare mu marushanwa yateguwe na SKOL muri Tour du Rwanda
Uyu yitwa Sibomana ari mu batsindiye amagare mu marushanwa yateguwe na SKOL muri Tour du Rwanda

Tour du Rwanda yarangiye ku cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2017, yarangiye SKOL itanze amagare umunani na tike zirindwi zo kugenda muri kajugujugu.

Muri iyo Tombora SKOL yari yashyize muri Tour du Rwanda, abantu batomboraga binyuze ku binyobwa byayo babaga baguze n’uburyo bwo kurushanwa kunyonga igare riteretse hamwe, abatsinze bagahabwa ibihembo bitandukanye.

SKOL yatangaga igihembo cy’igare rifite agaciro k’ibihumbi 100RWf buri munsi, Terefoni eshatu zigezweho, imitaka, imipira yo kwambara na tike yo gukurikirana Tour du Rwanda mu ndege.

Iyi tike y’indege yatsindiwe n’abantu barindwi mu bice bitandukanye by’igihugu abayitsindiye birebeye isiganwa rya Tour du Rwanda bazenguruka muri kajugujugu SKOL yakodeshwaga Amadorari ya America 300 ku isaha, abarirwa muri bihumbi 250RW.

Hari n'abatsindiye itike yo kugendera muri kajugujugu
Hari n’abatsindiye itike yo kugendera muri kajugujugu

Benurugo Kayihura Emilienne, ushinzwe gutegura ibikorwa muri SKOL avuga ko Tour du Rwanda ya 2017 yagenze neza kuko intsinzi isigaye mu Rwanda kandi bakaba baranamamaje ibinyobwa byabo ikaba isize bimenyekanye cyane.

Uretse ibihembo SKOL yatanze ku bakiriya bayo, yanatangaga igihembo ku mukinnyi wegukanaga agace ka Tour du Rwanda (vainqueur d’Etape) kingana n’Amadorari ya America 680 (ibihumbi 570RWf), inzoga yo mu bwoko bwa SKOL Malt mu icupa rya litiro eshatu.

SKOL yanatangaga ibinyobwa byayo ku buntu ku bantu bari bitabiriye isiganwa rya Tour du Rwanda barimo abakinnyi, abatoza, abanyamakuru n’abandi bashyitsi bari muri Tour du Rwanda.

Abatsindiye itike yo kugendera mu ndege ni uku barebaga Tour du Rwanda
Abatsindiye itike yo kugendera mu ndege ni uku barebaga Tour du Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka