Tombora bise “Ikiryabarezi” ihangayikishije ababyeyi

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Ruhango baravuga ko bahangayikishijwe n’umukino wa tombora wiswe “Ikiryabarezi”, kuko abana babo n’urundi rubyiruko bawuhugiramo cyane.

Aba barangariye umukino w'Ikiryabarezi.
Aba barangariye umukino w’Ikiryabarezi.

“Ikiryaberezi” ni tombora ikoreshwa mu buryo bwo gufata igiceri cy’ijana cy’amafaranga y’u Rwanda, bakagishyira mu byuma bavuga ko byazanywe n’Abashinwa, bagambiriye kugira ngo kibungure andi menshi.

Ababyeyi bavuga ko uyu mukino watumye benshi mu bana n’urubyiruko bararuka cyane bakitabira ibi byuma, biteze kubonamo amahirwe menshi ariko bikarangira bacyuye ubusa.

Ntawimarishavu Aloys, utuye mu Mujyi wa Ruhango akanawukoreramo, avuga ko guhera mu gitondo bagiye ku kazi, urubyiruko n’abana, na bo batangira kwegera ibi byuma byiswe ibiryabarezi, bakageza mu ijoro bagihari.

Iki ni cyo kiryabarezi gikinishwa muri tombora. Abagikiniraho ngo bataha amara masa.
Iki ni cyo kiryabarezi gikinishwa muri tombora. Abagikiniraho ngo bataha amara masa.

Ati “Biraduhangayikishije, kuko ubona bahazindukira bakahirirwa, abandi bakava ku ishuri, aho gutaha bakaza hano gukina no kureba ngo bagerageze amahirwe.”

Avuga ko uyu mukino ubahangayikishije kuko uretse n’impungenge ku bana babo, ngo banafite ubwoba bw’uko bizakurura ubujura buhambaye muri uyu mujyi.

Impamvu ngo ni uko umuntu azajya ajyana udufaranga twe baturye, ubundi ahite atekereza kujya kwiba kugira ngo asubireyo.

Abana na bo baba bahari babirangariyemo.
Abana na bo baba bahari babirangariyemo.

Ati “Urabona ubu, usigaye utuma umukozi ngo ajye guhaha, yahagera akavuga ati ‘uwashyiramo ijana sinakunguka nkarisubizaho?’ Akikangura twose baturiye.”

Rumwe mu rubyiruko rwitabira iyi mikino, ruvuga ko nta muntu ujya urya ibi byuma, kuko ngo n’iyo hari uriye, arakomeza agakina kugeza ubwo n’ayo yariye bayisubije.

Uretse abaza kubikina bakanaribwa bagahomba, hari n’abaza kureba uko ikinwa, kubera kurangara, bakahabibira.

Ndahimana Jean Pierre, utwara abantu n’ibintu ku igare, avuga ko yaje kureba uko babikina, ahindukiye gato asanga igare yari yaraguze amafaranga ibihumbi 60Frw bararitwaye, kandi ari ryo ryari rimutunze n’umugore n’abana.

Uyu bamwibye igare yaje kureba uko bakina Ikiryabarezi.
Uyu bamwibye igare yaje kureba uko bakina Ikiryabarezi.

Ndahimana agira inama urubyiruko kutizera amahirwe muri tombora, ko ahubwo bashyira hasi amaboko bagakora.

Rurangwa Sylvain, umukozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo, avuga ko iyi mikino atari ayizi, ariko ngo agiye kwegera urubyiruko arushishikarize kuva muri ibi bikorwa bishobora kururarura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kiriya Kiryabarezi kimaze guhindura abana ibisambo kuko iyo agiyeyo agashirirwa bituma ajya kwiba kugirango azasubireyo njye mfite gihamya mbana n’umukozi ariko amaze kunjujubya kubera ikiryabarezi kandi pe mbere namufataga nka murumuna wanjye kuko yari afite imico myiza ariko ubu maze gufata icyemezo cyo kumusezerera kuko yarahindutse kubera ikiryabarezi

alias yanditse ku itariki ya: 14-06-2016  →  Musubize

KUKI LETA IRWANYA URUSIMBI MU RUBYIRUKO IKEMERA URUSIMBI RUZANYWE N’ABANYAMAHANGA ? NGWA NI UKO BABA BARUSOREYE. ABAYOBOZI BACU BIRANGAZWA N’IYO MISORO ABASHINWA BATANZE, AHUBWO BATEKEREZE KU RUBYIRUKO RWIRIRWA MU IYO MIKINO IMEZE NK’URUSIMBI KUKO IRATERA UBURARA ABANA B’ABANYARWANDA. MUDUTABARE.

JOHN yanditse ku itariki ya: 14-06-2016  →  Musubize

Birakabije kuko bituma abana bata ishuri ubuyobozi bugire icyo bukora

Tiratsinze yanditse ku itariki ya: 14-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka