‘The Royal Tour’ filime Perezida Kagame akinamo ikomeje kwerekanwa muri Amerika

Perezida Kagame yongeye kwitabira umuhango wo kwerekana filime “The Royal Tour: Rwanda” ivuga ku Rwanda, bwa mbere mu Mujyi wa New York.

Perezida Kagame yanatanze ikiganiro ku Rwanda no ku iterambere rya Afurika
Perezida Kagame yanatanze ikiganiro ku Rwanda no ku iterambere rya Afurika

Yerekaniwe mu nzu ndangamateka ya Guggenheim iherereye i New York, nyuma y’uko yari yerekanwe mu Mujyi wa Chicago ku nshuro yayo ya mbere tariki 23 Mata 2018.

Mu biganiro byakurikiye iyi filime, Perezida Kagame wari waherekejwe na Madame Jeannette Kagame yavuze ko kugira umugabane wa Afurika ukorera hamwe ari byo bintu biraje ishinga abayobozi bawo.

Yagize ati “Icy’ingenzi ni uguhuriza Afurika hamwe kugira ngo tugendere hamwe. Amahirwe arahari ariko twifuza kugera ku birenze ibyo. Dushaka kureba uko amahirwe dufite hari icyo yamarira Abaturage bacu.”

Perezida Kagame yari yaherekejwe na Madame Jeannette Kagame
Perezida Kagame yari yaherekejwe na Madame Jeannette Kagame

Iyi filime yakorewe mu Rwanda, yakozwe n’umunyamakuru w’Umunya Amerika w’inararibonye mu gukorana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’ibihugu bikomeye ku isi, witwa Peter Greenberg.

Muri iyi Filime Perezida Kagame agaragaramo cyane, agirana ibiganiro n’uyu munyamakuru, bikorerwa ahantu Nyaburanga hatandukanye mu gihugu harimo Parike ya Nyungwe, mu Birunga, mu Kiyaga cya Kivu, muri Parike y’Akagera n’ahandi hatandukanye mu Mujyi wa kigali.

Mu Rwanda bwa mbere iyi filime itegerejwe na benshi, izerekanwa kuwa Gatanu tariki 27 Mata 2018 kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Amwe mu mashusho uzabona muri iyi filime

Icamake ya ’’Rwanda the Royal Tour " yamurikiwe mu Mujyi wa Chicago}

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umubyeyi mwiza nuwusabana nabanabe akomereze aho.

Nshimyimana clestin yanditse ku itariki ya: 28-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka