Televiziyo ya France 24 yibasiwe kubera kwandagaza Polisi y’u Rwanda
Televiziyo y’Abafaransa yibasiwe n’abakoresha urubuga rwa Twitter, kubera inkuru yakoze ivuga ku ngabo z’Abafaransa zashinjwaga gufata abagore bo muri Centre Afrika, ariko bagahitamo koresha ifoto ya Polisi y’u Rwanda.
Iyi foto bakoresheje kuri uyu wa gatatu tariki 22 Werurwe 2017, yari ibaye iya gatatu iyi televiziyo ikoreheje ku bapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centre Afrika, ku nkuru abasirikare b’Abafaransa bashinjwamo gufata abagore ku ngufu muri icyo gihugu.
Iyi televiziyo yasohoye ayo mafoto mu nkuru yayo ivuga aho urubanza abasirikare b’Abafaransa bashinjwamo na Loni gufata abakobwa, barimo n’abana b’imyaka 10 ku ngufu muri Centre Afrika, rugeze.
Amakuru mashya kuri urwo rubanza agaragaza ko ubutabera bw’Ubufaransa busaba ko urwo rubanza ruhagarikwa kuburanishwa.
Abasirikare batandatu b’Abafaransa mu bari mu butumwa bw’amahoro muri Centre Afrika ni bo bashinjwa icyo cyaha cyo gufata abakobwa, barimo n’abana bato, ku ngufu.
Nyamara, ubwo France24 yatangazaga iyo nkuru iyikuye ku Biro Ntaramakuru by’Ubufaransa (AFP), yirengagije nkana ko abashinjwa ari Abafaransa ikoresha ifoto y’umupolisi w’u Rwanda.
Byatumye abenshi mu babonye iyo nkuru barya karungu ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri Twitter aho bakoreshaga ijambo nyamukuru (hashtag) rigira riti “#SomeoneTellFrance24”, ugenekereje rishatse kuvuga riti “Bwira France24”.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
C’est plus que revolt any ce qu’a fait France 24 . Mais ce que doivent savoir ces soir disant journalistes, "il y a un Dieu pour les innocents"
C’est plus que revolt any ce qu’a fait France 24 . Mais ce que doivent savoir ces soir disant journalistes, "il y a un Dieu pour les innocents"
Birababaje kubona ubwo police y’igihugu cyacu ishimwa mumyitwarire myiza igaragaza mu mutumwa bw’amahoro, aba barashaka Kwandagaza isura y’abasore n’inkumi baduhagarariye ? tubyamaganiye kure !!!!!!
Ahubwo ndumva France 24 ikwiye gukurikiranwa mu butabera ikishyura umupolisi wacu yashatse kwandagaza.
nimubareke bate ibitabapfu byabo, buriya n’ishyari batugirira ko abasirikare babo bafata utwana tw’udukobwa ku ngufu.ariko abacu ari ntangarugero nonese ntiwibuka ibyo bakoze muri genocide buretse kwica abo bafashe ku ngufu bangana gute? ariko buriya iyo twimirije kwibuka genocide ya korewe abatutsi ntibabura udutendo twabo batambika mu nzira.ariko bararushywa n’ubusa bariya uriya mu polisi wacu ntibamugereranye n’ababandi bakoranye nabo muri genosode 1994 aha ndavuga babandi ba nyakwigendera habyara.
URWANGO BANGA. URWANDA BUMVA. IKINTU. CYOSE KIBI BAKIGEREKA. KU RWANDA. MUGOMBA. KUBIMENYA, !