Sonia Rolland yaturitse ararira ubwo yatahaga ikibuga yubatse kwa Gisimba

Abana baturiye ikigo cyahoze kirererwamo impfubyi cyo kwa Gisimba mu Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge bakiranye urugwiro Sonia Rolland Uwitonze, baramuririmbira maze nawe yerekana imvamutima ze.

Sonia Rolland yatashye ikibuga yubatse kwa Gisimba cyatwaye miliyoni 20RWf
Sonia Rolland yatashye ikibuga yubatse kwa Gisimba cyatwaye miliyoni 20RWf

Ibyo byabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2017, ubwo Sonia Rolland, wabaye Nyampinga w’Ubufaransa mu mwaka wa 2000, yajyaga gutaha ikibuga yubakiye abo bana.

Icyo kibuga kirimo ibibuga bibiri, icya Basketball n’icya Volleyball, byubatse imbere muri icyo kigo kizwi nko kwa Gisimba. Cyuzuye gitwaye arenga miliyoni 20RWf.

Ubwo Sonia Rolland yahageraga, abana baharererwa bamwakiriye maze bamuririmbira indirimbo yitwa You and Me (Njyewe na we).

Yumvise iyo ndirimbo kwihaganga biramunanira maze araturika ararira asohoka hanze kujya kwihanagura amarira. Ahamya ko yabitewe n’uko abana bamutuye indirimbo imwibutsa ko ari kumwe na bo.

Agira ati “Byandenze cyane ubwo aba bana bandirimbiraga ngo “You and Me” (njyewe na we) byankoze ku mutima nibutse urugendo twagendanye (kugeza bubatse icyo kibuga) binyibutsa ko ntacyo twageraho tutari kumwe tudashyize hamwe, kwihangana birananira ndarira”.

Sonia Rolland yaririmbiwe n'abana barererwa kwa Gisimba maze araturika ararira
Sonia Rolland yaririmbiwe n’abana barererwa kwa Gisimba maze araturika ararira

Sonia Rolland Uwitonze, ufite nyina w’umunyarwandakazi na se w’Umufaransa, avuga ko ibyo bibuga byabonetse ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Bufaransa.

Yagize igitekerezo cyo kubyubaka nyuma yo kubona ko abana barererwa muri icyo kigo bakinira ahantu habi cyane.

Ati “Hano hari habi cyane abana bakinira ku mbuga imvura yagwa ukabona biteye agahinda! Mbwira inshuti yanjye iyobora Federasiyo y’Ubufaransa ya Basketball kuko yari yarabikoze mu kindi gihugu, nibo baduteye inkunga.”

Mutezintare Gisimba Damas, umuhungu wa Gisimba washinze ikigo cy’imfubyi cyizwi nko kwa "Gisimba" ahamya ko ibyo bibuga bizafasha abana batuye muri ako gace.

Agira ati “Usanga abana bahugira muri za tereviziyo bavuye ku ishuri abandi bakajya mu bindi bishobora kutaba byiza, ubu bazajya babona aho bidagadurira bakine bunguke ubumenyi bwinshi.”

Ikibuga Sonia Rolland yubatse kwa Gisimba gikinirwamo Basketball na Volleyball
Ikibuga Sonia Rolland yubatse kwa Gisimba gikinirwamo Basketball na Volleyball

Ndayambaje Anastase, umwe mu babyeyi bafite abana barererwa kwa Gisimba avuga ko ibyo bibuga biri mu bizatuma abana badata ishuri.

Agira ati “Twebwe nk’ababyeyi twaranyuzwe abana bacu baza hano bagakina bakiga kubyina bakamenya gusoma.”

Muri icyo kigo cyo kwa Gisimba harererwa abana bagera ku 150. Bigishwa ibintu bitandukanye birimo imyuga iciriritse, kubyina bigezweho na Kinyarwanda, bigishwa mudasobwa, guhanga indirimbo gakondo n’ibindi.

Ibyo byose babifashwamo n’umushinga witwa Maisha Afrika-Rwanda, ukuriwe na Sonia Rolland Uwitonze.

Ibyo bikorwa byose bizatwara arenga ibihumbi 100 by’Amadolari ya Amerika, abarirwa muri miliyoni zirenga 80RWf.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2017, Sonia Rolland araza no kwerekana Filime mbarankuru yitwa “Du Chaos au Miracle” yakoze ku Rwanda, yerekana ibyo rumaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki kibuga cyuzuye gitwaye miliyoni 20RWf
Iki kibuga cyuzuye gitwaye miliyoni 20RWf
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murakoze cyane sonia kuba warazirikanye abana babanyarwanda wahayeagaciro gakomeye mama wawe

MUGWANEZA Jeannette yanditse ku itariki ya: 23-11-2017  →  Musubize

Merci Sonia uri uwacu tuzahorana mu rugamba rwo kwigira.Merci encore une fois chere fille du pays.

Kabera Claude yanditse ku itariki ya: 22-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka