Soeur Helene Nayituriki: Intwari idakunda kwivuga ibigwi

Umubikira w’Umugatolika Helene Nayituliki ntakunze kubara inkuru y’ubuzima bwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara yahishe abarenga ijana, kandi hari amajwi yafashwe bamutangaho ubuhamya.

Soeur Nayituriki Helene ntakunda kuvugwa ibigwi ariko yarokoye abarenga 100 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Soeur Nayituriki Helene ntakunda kuvugwa ibigwi ariko yarokoye abarenga 100 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Chantal Mukazayire, umubyeyi w’imyaka 42 ufite abana batatu, avuga ko atarahura na Sr Helene Nayituriki mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yajyaga abwirwa ko umututsi adafite uburenganzira nk’ubw’abandi Banyarwanda.

Nubwo yashyizwe mu Ntwari z’u Rwanda kubera ko yarokoye abatutsi barenga 100 muri Jenoside, Sr Nayituriki n’umubikira wiyoroshya cyane kandi udakunda na gato kuvuga ibigwi bye by’ubutwari.

Mu gukora iyi nkuru KT Press, Ishami rya Kigali Today Ltd ryandika mu Cyongereza ryifashishije abandi bantu barokowe n’uyu mubikira wari wemeye no kubitangira.

Mukazayire, wize mu Ishuri Rikuru ry’Ubuvuzi rya Rwamagana, yari arimo kwimenyereza umwuga mu gihe cya Jenoside. Ni umwe muri bake bagize amahirwe yo guhishwa n’intwari Sr Hèlene, nk’uko bakunze kumwita.

Agira ati “Yaduhurije hamwe mu nzu twararagamo (dormitries) adusaba ko abicanyi bataza kudutandukanya.”

Mukazayire avuga ko ku wa 6 Mata 1994 ubwo bafataga ifunguro ry’umugoroba bumvise kuri radiyo ko indege ya Perezida Habyarimana Juvénal imaze kumanurwa.

Ati “Twese twaguye mu kantu ubwoba buradutaha,” (afata akaruhuko aritsa), akomeza agira ati “Icyo gihe abarimu na Sr Nayituriki babaga hanze y’ikigo ariko bakimara kumva iyo nkuru Sr Nayituriki yahise agaruka mu kigo ahagana mu ma saa tanu z’ijoro.”

Dr Mukazayire chantal wigaga mu ishuri ry'Ubuvuzi rya Rwamagana, ni umwe mubo uyu mubikira yarokoye
Dr Mukazayire chantal wigaga mu ishuri ry’Ubuvuzi rya Rwamagana, ni umwe mubo uyu mubikira yarokoye

Kugira ngo akingire abana, uyu mubikira wari umaze kumenya ko hari umugambi wo gutangira kwica abatutsi, yagize ubutwari atangira gutoza abana uko baza kwitwara.

Mukazayire ati “Yaradukusanyije mu mazu twararagamo adusaba ko abicanyi bataza kudutandukanya kandi adushishikariza kunga ubumwe no gukomeza gusenga.”

Cyakora, abanyeshuri ngo bumvise ibintu bikomeje kumera nabi maze abari bafitiye abatutsi urwango batangiye kugenda bacika intege.

Umunsi ukurikiyeho, ku wa 7 Mata 1994, Sr Nayituriki yafashe umwanzuro wo kwambura abanyeshuri bose indangamuntu zabo, abanyeshuri baguma kuba mu nzu bararami aho basohokaga bajya kurya gusa bakongera bakinjira.

Ngo bakomeje kubaho muri ubwo buzima kugeza ku wa 18 Mata 1994, ubwo bahavuye bajya ahandi hari umutekano kurushaho.

Mbere yaho Sr Nayituriki yasabye abasirikare kuza ngo barinde ikigo kuko bamwe muri abo bana bari abana b’abayobozi bakomeye b’igihugu.

Byageze aho biba ngombwa ko bimuka kuko umwuka wari ukomeje gututumba Interahamwa zitangiye kubwira Sr Nayituriki ngo “rekure ‘Inyenzi’ uhishe muri iki kigo cyangwa tukigutwikiremo na bo.”

Icyo gihe ngo bahise bazana amakamyo bashyiramo abanyeshuri baherekezwa n’izari Ingabo z’u Rwanda.

Uwo munsi, abanyeshuri bose hamwe baba abahutu n’abatutsi batangajwe n’ukuntu Sr Nayituriki ashoboye kubonera abandi bantu barenga 150 ubuhungiro barimo abaturanyi ndetse n’abarimu.

Ngo banyuze mu Bugesera bibwira ko ho hari amahoro ariko bageze ahitwa Kareba hafi y’i Zaza mu Burasirazuba bw’u Rwanda bahahurira na bariyeri y’Interahamwe zishaka kubica.

Mukazayire akomeza agira ati “Twabonye Interahamwe zica Abatutsi duhita dufatana mu biganza dutangira gusenga kuko ni byo twari dushoboye.”

Ati “Abicanyi bafashe umwanzuro wo kutureka ariko Sr Nayituriki abahaye amafaranga ariko badutegeka gusubira ku ishuri.”

Ibyari bibabayeho byashyize ubuzima bwabo mu kaga kuko ngo byatumye Interahamwe zihamya ko byanga byakunda Sr Nayituriki ahishe abatutsi benshi barimo n’abo batari bazi ko bakiriho.

Mu gihe biteguraga ko bibarangiriyeho ku munsi wa gatatu bamaze gusubira inyuma, Inkotanyi zahise zifata Umujyi wa Rwamagana.

Mukaziyire, ubu umuganga mu Bitaro bya Rubavu, mu byo yibuka, agira ati “Guhera ubwo twahise twumva tugize umutekano. Twumvaga Inkotanyi zije kudutabara.”

Agira ati “Kuva ubwo, abanyeshuri bari biganjemo abigaga ikigaga bari barimo kwimenyereza umwuga, twahise dutangira ubukorerabushake tuvura abatutsi bakomeretse mu bBitaro bya Gahini n’ibya Byumba; uduce twari twamaze gufatwa n’Inkotanyi.”

Na nyuma yaho, Mukazayire kandi avuga ko Sr Nayituriki yakomeje urukundo rwa kibyeyi ku buryo buri munyeshuri yari afite umubikira ugomba kumwitaho.

Agira ati “Yari ahangayikiye ubuzima bwacu nk’abakobwa, agahora azirikana ko umugore ari bwo buba buri mu kaga cyane mu gihe cy’intambara.”

Sr Nayituliki yampitswe impeta yo kurwanya Jenoside. Mu 2012, abanyeshuri bize muri icyo kigo bamuhaye inka bamushimira ubutwari bwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sr Nayituriki aracyari umwarimukazi ubona ukunze umwuga we. Ubu ni Umuyobozi wa Lycee Notre Dames de Citeaux, ikigo cy’abakobwa mu Mujyi wa Kigali.

Soeur Nayiruriki aracyari Umurezi ubu ni umuyobozi wa Lycee Notre Dames de Citeaux
Soeur Nayiruriki aracyari Umurezi ubu ni umuyobozi wa Lycee Notre Dames de Citeaux
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Uyu mubikira nabandi bamurebereho kuko hari abihayimana rimwenarimwe usanga bitwara nabi cyane bazana ivangura ndetse numutima mubi Helene, imana izaguhembere ibyi byiza wakoze.

Salongo yanditse ku itariki ya: 2-02-2017  →  Musubize

Uwo mubikira Imana izamuhembere ubwo butwari yagize

fessa yanditse ku itariki ya: 2-02-2017  →  Musubize

Bravo to our sister and leader! Inshuti z’umusaraba nk’iyi nuyu munsi zirakenewe mu gihugu cyacu. Imana izamwijyanire!!!

Karamira Emmanuel yanditse ku itariki ya: 2-02-2017  →  Musubize

Uyu mubikira Imana izamuhe iherezo ryiza kko yakoze neza

kharan yanditse ku itariki ya: 1-02-2017  →  Musubize

yooo yakoze neza cyane

Denyse Iradukunda yanditse ku itariki ya: 1-02-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka