Skol yadabagije Abanyarwanda baje kureba Tour du Rwanda ibagenera ibihembo

SKOL, uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ ibidasembuye rukaba n’umuterankunga w’irushanwa rya Tour du Rwanda, rwadabagije Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo bitabiriye kuraba Tour du Rwanda, rubashyiriraho ibihembo bitandukanye byiganjemo amagare.

Aleluya Joseph Wegukanye agace kabanza ka Tour du Rwanda kavaga i Kigali kagana i Huye yahembwe na Skol
Aleluya Joseph Wegukanye agace kabanza ka Tour du Rwanda kavaga i Kigali kagana i Huye yahembwe na Skol

Si ibihembo byonyine Skol yageneye Abanyarwanda n’inshuti zabo bitabira kureba iri rushanwa, ahubwo yanabagabanirije ibiciro by’ibinyobwa byayo byose.

GUhera kuri uyu wa mbere aho Tour du Rwanda iri kunyura hose buri muntu ukunda kunywa agasembuye n’akadasembuye kameze neza, ashobora kukabona,akarushaho kuryoherwa n’irushanwa ry’amagare ku giciro gito.

Ubu ngo ni uburyo bwo kwegera abakiriya ba Skol babagezaho bimwe mu binyobwa byayo, nk’uko Benurugo Kayinamura Emilienne umuyobozi ushinzwe gutegura ibikorwa muri SKOL yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati” Aho tuzajya hose muri iri rushanwa kuva ku gace ka mbere k’uyu munsi kugeza risoje, tugendana ibinyobwa byacu birimo ibidasembuye nka Panache, ibisembuye nka Skol Lager, Skol gatanu, Skol Malt n’izindi .”

Abakunzi b'ikinyobwa cya Skol bari mu munezero udasanzwe mu nzira Tour du Rwanda inyuramo
Abakunzi b’ikinyobwa cya Skol bari mu munezero udasanzwe mu nzira Tour du Rwanda inyuramo

Benurugo akomeza avuga ko ubu bafite n’inzoga nshya yasohotse mu kwezi gushize ariyo SKOL Malt ya Cl 50, iri hagati ya SKOL Malt nto na Skol Malt nini .

Muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka SKOL yanashyizeho uburyo bwo gutsindira amagare ku bakiriya bayo. Ayo magare azajya atangirwa aho ahazajya hasorezwa buri gace ka Tour du Rwanda.

Kureba Tour du Rwanda winywera ka Skol ngo ntako bisa
Kureba Tour du Rwanda winywera ka Skol ngo ntako bisa

Gutsindira ayo magare bisaba gutsinda irushanwa SKOL yashyizeho ryo kurushanwa kunyonga igare riba riteretse ahantu hamwe, bagashyiraho igipimo cy’urushinge rw’isaha unyonga rukazunguruka, ukoresheje umwanya muto anyonga, ahita yegukana igare akaritahana.

Skol muri Tour du Rwanda isanzwe ari umwe mu baterankunga b’imena,aho yambika umwambaro w’Umuhondo umukinnyi watsinze kuri buri gace ari nacyo gihembo gikuru mu bihembo by’umunsi.

Aho Tour du Rwanda igenda inyura biba ari ibirori
Aho Tour du Rwanda igenda inyura biba ari ibirori
Ku mpande zose Skol irahari ikurikirana ko mu rugendo umunezero ugera kuri bose
Ku mpande zose Skol irahari ikurikirana ko mu rugendo umunezero ugera kuri bose
Iyi modoka ikomeje gushimisha benshi aho Tour du Rwanda inyura
Iyi modoka ikomeje gushimisha benshi aho Tour du Rwanda inyura
Iyo isiganwa risoje,Skol ikurikizaho irushanwa ryo kunyonga amagare ahagaze hamwe,uhize abandi akaryegukana akaritwara
Iyo isiganwa risoje,Skol ikurikizaho irushanwa ryo kunyonga amagare ahagaze hamwe,uhize abandi akaryegukana akaritwara
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BIG UP XANA, KATE NDABAKUND BYA DANGER , EN FAITES SIVYO KUVUGA UKUNT NKUND KATE RADIO N’IBIGANIRO VYAYO
SO, NDABABAY CYANE KUBA URBAN BOYZ YARADANDUKANYE .OK P6 MUGUBW NEZA!

Omer ndihokubwayo NGOZI- BURUND yanditse ku itariki ya: 14-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka