Senateri Mucyo adusizemo icyuho – Perezida wa Sena

Perezida wa Sena Bernard Makuza aremeza ko Senateri Mucyo Jean de Dieu asize icyuho gikomeye muri Sena no ku gihugu muri rusange.

Perezida wa Sena Bernard Makuza yavuze ko Senateri Mucyo asize icyuho muri sena no mu gihugu muri rusange
Perezida wa Sena Bernard Makuza yavuze ko Senateri Mucyo asize icyuho muri sena no mu gihugu muri rusange

Senateri Mucyo yitabye Imana azize urupfu rutunguranye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Perezida wa Sena yatangarije Kigali Today ko mu gitondo Senateri Mucyo yari muzima kuko yagiye ku kazi nk’ibisanzwe.

Gusa ngo ageze ku kazi yagize impanuka aragwa nyuma yo gutsikira ari na byo byamuviriyemo urupfu.

Yagize ati “Mu gitondo nk’uko bisanzwe yaje hano ku kazi, ariko aza kwikubita hasi atsikiye ku ibaraza azamuka duhita tumujyana kwa muganga.

Twagezeyo abaganga biteguye kumwakira nanjye nari mpari, bakora ibishoboka byose ariko byari byarangiye”

Benshi mu basenateri bakoranaga na Nyakwigendera Senateri Mucyo ntibashatse kugira icyo bavuga ku rupfu rwe kuko benshi wabonaga batarakira inkuru y’urupfu rwe.

Senateri Karangwa Chrysologue yatangarije Kigali Today ko Senateri Mucyo agiye hakiri kare.

Ati “Yari umugabo w’intangarugero, araducitse nta kindi nababwira ni ukubyihanganira ntakundi”.

Senateri Karangwa Chrysologue yavuzeko Senateri Mucyo agiye hakiri kare
Senateri Karangwa Chrysologue yavuzeko Senateri Mucyo agiye hakiri kare

Perezida wa Sena Bernard Makuza ni umwe mu bakoranye cyane na Senateri Mucyo Jean de Dieu, kuko banakoranye muri guverinoma Senateri Mucyo ari Minisitiri w’ubutabera, mu gihe Makuza Bernard yari Minisitiri w’intebe.

Avuga ko Mucyo yari umugabo witangiraga akazi cyane ku buryo kumubura ari igihombo gikomeye ku Rwanda.

Ati “Mubyukuri adusizemo icyuho kuko ni umubyeyi ufite abana, afite urugo, ariko ni n’umuntu witangiye igihugu mu mirimo myinshi yakoze.

Mu mirimo yose wabonaga ari umuntu utijana ukora akazi n’ubwitange bwinshi akamenya kubahiriza igihe kandi agakora ibishoboka ngo umurimo we utungane.
Ni akababaro ku gihugu, tubuze umuntu ufite ubwitange buzwi ku rwego rw’igihugu”.

Yakomeje agira ati “Yagiraga ibitekerezo byiza byubaka kandi ugasanga ari umuntu unezerewe ashaka ko n’abandi banezerwa.

Yakoranaga n’ abantu yumva ko hatabaho uwagira ikimubuza gutunganya neza umurimo we”

Mucyo Jean de Dieu yamenyekanye cyane muri politiki yo mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yashinzwe imirimo ikomeye muri guverinoma irimo kuba Minisitiri w’Ubutabera, kuba Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika ndetse n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG).

Yanabaye umuyobozi w’akanama kari gashinzwe gucukumbura uruhare rwa Leta y’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yitabye Imana afite imyaka 55.

Senateri Mucyo Jean Dieu yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ukwakira 2016, Imana imuhe iruhuko ridashira.
Senateri Mucyo Jean Dieu yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ukwakira 2016, Imana imuhe iruhuko ridashira.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 24 )

Mana wakire umubyeyi wacu mucyo numubyeyi tutazibagirwa imana imwakire mubayo nshuti itazasimburwa uzahora wibunkwa mumitima yabawe ntuzinjyera wibarana muvandimwe twakundaga umuhanzi BAY-G yifatanyije mukababaro numuryango wamucyo nigihugo muri rusage

BAY-G bayingana gregoire yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Mana wakire umubyeyi wacu mucyo numubyeyi tutazibagirwa imana imwakire mubayo nshuti itazasimburwa uzahora wibunkwa mumitima yabawe ntuzinjyera wibarana muvandimwe twakundaga umuhanzi BAY-G yifatanyije mukababaro numuryango wamucyo nigihugo muri rusage

BAY-G bayingana gregoire yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Tubuze intwari yacu dukunda turibenshi twihanganinshije umuryangowe IMANA imwakire mubayo.

Ntakirutimana claudette yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Yoooo Imana imwacyire mubayo tuzahora tumwibukira kubyoyakoze.

Emmy yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Uyu Mubyeyi Wacu Naruhukire Mumaho

Nsengiyaremy Michel yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Twihanganishije Umuryango Wa Nyakwigendera Kdi Imana Nayo Imwakire Mubayo

Mungu Felicien yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

senateri mucyo J.dedieu imana imwakire mubayo kandi ikomeze kwihanganisha umuryango we

mukasine Dativa yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

yatumye mba umuntu ukomeye mubihe bibi twari tuvuyemo yambereye umubyeyi gusa biracaze yaguye ku resikariye ?ahhhhh ntakundi nyagasani amwakire umutima ugiye guturika bamwe turamukurikira ese yararwaye iki? cyatuma yikubita kuresikariye yaje yitwaye mumondoka? ndibaza umutima wanjye wabuze igisubizo ariko twese nirworugendo Imana niyo inzi ukuri kurupfu rwe mubyeyi ruhuka gusa tubuze umujyanama

jeanne yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Mbega Ngoturabura Inkwari Twifatanyije Numuryango We Imana Imwakire Mucyire Mubayo

Yankurije Egidia yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Nagahinda kuri burimunyarwanda kuko tubuzumuntu ukomeye kdi warufitiye igihugu akamaro kenshi tubuze intwari arko nyine ntakundi imana imuhe iruhuko ridashira maze imwakire mubayo

alias yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

yarintwari yarumugabo wicyitegererezo kubwange mbabajwe nigendarye imana imwakire twe nkincuti numuryango tuzahora tumwibuka

gentil albert yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Imana Imuhe Iruhuko Ridashyi. Agiye Tukimukeneye Afande Wacu.

Jean d’Amour yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka