Senateri Gakuba yatorewe kuba muri biro y’ihuriro rihuza abagore bari mu Nteko zishinga amategeko ku isi

Senateri Gakuba Jeanne D’arc yatorewe kuba muri biro y’ihuriro rihuza abagore bari mu Nteko Zishinga Amategeko ku isi ahagarariye igice cy’Afurika.

Senateri Gakuba asanzwe ari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho ari Visi-Perezida wa Sena ushinzwe abakozi n’imari.

Iri huriro ryashinzwe mu 1889, rigamije kunoza imikorere y’inteko zishinga amategeko no kwimika ihame rya demokarasi. Rifite imikoranire ya hafi n’Umuryango w’Abibumbye.

Muri iryo huriro Afurika ihagarariwe kandi n’ibihugu birimo Namibiya, Gabon na Nigeria.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza cyane kubona senateri wacu ahagararira abandi bagore bo muri Africa bari mu nteko zishinga amategeko ku isi nishema ry’URwanda.

Musoni Oswald yanditse ku itariki ya: 6-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka