Sena yategetse ko ’amamiliyoni’ ya leta yanyerejwe agaruzwa nta kabuza

Sena y’u Rwanda yasabye inzego kugaruza za miliyari zimaze guhombera mu gukoreshwa nabi no kunyereza umutungo wa Leta.

Perezida wa Sena, Bernard Makuza yasabye inzego zakoresheje nabi umutungo wa Leta kuwugaruza
Perezida wa Sena, Bernard Makuza yasabye inzego zakoresheje nabi umutungo wa Leta kuwugaruza

Perezida wa Sena Bernard Makuza yabisabye inzego zitandukanye kuri uyu wa kane, mu kiganiro cyari kigamije gusuzuma impamvu “hari amakosa adashira y’inzego zimwe na zimwe” mu micungire y’umutungo wa Leta.

Yagize ati “Aho twifuza kugera mu iterambere si hafi, ntabwo dufite ibya mirenge byo gusesagura”.

Yavuze ko ko kongera imbaraga mu kwihaza mu ngengo y’imari, aho yavuye kuri 42% ikaba igeze kuri 64% ubu, bidakwiye guteshwa agaciro.

Ati “Hari umuhate wakoreshejwe mu kwigira, ariko muri raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari na Komisiyo y’Inteko (PAC), kuki hari abahora bagarukana ibisobanuro bimwe ku bintu bimwe bidashira!”

Perezida wa Sena yasabye ubufatanye bw’inzego mu kugaruza amafaranga ‘abarirwa muri za miliyari’ yagendeye mu mishinga yigwa nabi, iyakozwe nabi n’iyasize ibibazo mu baturage batigeze bishyurwa.

Hari inzego 13 zivugwa ko zihabwa amafaranga angana na 60% by’ingengo y’imari, ariko zimwe muri zo zikaba zitaratanga raporo izira amakemwa na rimwe kuva mu myaka itanu ishize.

Zimwe muri izi nzego harimo Ikigo gishinzwe ingufu (REG), Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), Ikigo gishinzwe uburezi (REB) ndetse na Kaminuza y’u Rwanda.

Kayitare Tengera Francoise umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Imari, avuga ko imbogamizi bafite zituruka ku igenamigambi n’imikoranire y’inzego bitanoze.

Ati “Hari ibikorwa mu mwaka umwe n’ibikorwa mu myaka itatu cyangwa ine, ntibihuzwe n’ingengo y’imari; aho usanga nta bazakora uwo mushinga bateganijwe mbere y’igihe, hakabaho no gukererwa kw’imishinga.

“Bituma amafaranga yateganijwe aba atari yo neza, kuko hari igihe aba adahagije cyangwa twarahawe menshi cyane, ni ngombwa ko igenamigambi rinonosorwa mbere y’igihe.”

Yasobanuye ko hari ba rwiyemezamirimo batsindira isoko ariko imirimo ikabananira, kandi ko na kaminuza ubwayo ifite abakozi benshi batari abanyamwuga mu bijyanye no gucunga imari n’umutungo.

Ariko Perezida wa Sena yabivuguruje avuga ko kuba ibigo bihombya umutungo w’Igihugu atari ikibazo cy’ubumenyi buke, kuko ngo mu bigo biwunyereza ari ho hari abakoresha ubuhanga buhanitse mu kuwunyereza.

Ikigega gishinzwe gusana imihanda gishimirwa kuba mu bikoresha neza umutungo wa Leta, cyahawe ijambo kivuga ko impamvu cyabigezeho ari uko iyo rwiyemezamirimo atubahirije amategeko, gihita gihagarika itangwa ry’amafaranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

oya amadini yose aravuga ati ukora ibyiza azabihemberwa nu ukura ibibi azabihanirwa naho ijambo kwitaba imana n uburyo bwo kumenyeshana ko umuntu yapfuye

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 3-05-2018  →  Musubize

Nihajyaho itegeko rihanaumuntu wese ukoresheje nabi umutungo wa reta nibwo icyo kibazo kizarangira ndavuga uwari wewese kuva kumuyobozi mukuru kugeza kuwo hasi ministeri izajya igaragaramo uburinganya bwo kunyereza frw ya reta ministiri nabo bakoranaga munzego zo hejuru byajye babibazwa gukomeza kugeza munzego zose.ariko mu gihe hatajyaho ibihano kuri buri wese icyo kibazo ntabwo kizarangira .

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 27-04-2018  →  Musubize

Hari umuntu wakoraga mu kigo kimwe cya Leta ari Finance Director wigeze kumbwira ati ngomba nanjye kwiba Leta ngakira nk’abandi.Ku bakozi ba Leta benshi,Leta ni nka “dairy cow” (vache laitiere).Ni INKA bakama uko bashatse bagakira vuba cyane.Ikibabaje nuko babyiba uko bishakiye ntihagire uhanwa.Ariya Mazu meza tubona,amenshi ava mu kwiba Leta.Nubwo bimeze gutyo,GUKIRA ntabwo bitubuza kurwara,gusaza no gupfa.Buri munsi duhamba abakire n’abakene.Yesu yigeze kubaza abantu ati “byakumarira iki gukira hanyuma ugapfa?”.Niyo mpamvu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana” (Matayo 6:33).Ikibabaje nuko abashaka ubwami bw’imana ari bake cyane.Birababaje kandi ko iyo dupfuye,abanyamadini batubwira ko tuba “twitabye imana”.Nta hantu na hamwe Bible ivuga ko iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ahubwo twese tujya mu gitaka,tukabora.Niko Bible ivuga (Umubwiriza 3:19,20).Upfuye yumviraga kandi ashaka imana,azazuka ku munsi w’imperuka,imana imuhembe ubuzima bw’iteka muli Paradis (Yohana 6:40).Naho uwakoraga ibyo imana itubuza cyangwa yiberaga mu byisi gusa,aba agiye burundu nta kuzuka.

munyemana yanditse ku itariki ya: 26-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka