Sayinzoga wayoboraga komisiyo ya "Demobilisation" yitabye Imana
Jean Sayinzoga wari umuyobozi wa komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero yitabye Imana azize indwara.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 16 Mata 2017.
Sayinzoga yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe dore ko yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali.
Urupfu rwe rwatunguye abatari bake kuko mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi yatangaga ibiganiro, bigaragara ko akomeye.
Sayinzoga yari umukinnyi ukomeye wa Karate. Niwe munyarwanda wa mbere wambaye umukandara w’umukara na “dan” esheshatu.
Ari mu batangije umukino wa Karate mu Rwanda. Yigishije benshi mu bakinnyi ba “Karate” bakuze kandi bo mu rwego rwo hejuru mu Rwanda.
Ibitekerezo ( 41 )
Ohereza igitekerezo
|
uwo musaza imana imwakire mubayo
Aruhukire mu mahoro
RIP kuri muzehe
Imana imwakire mu bayo Umusaza twakundaga
RIP maitre Jean Sayinzoga wari Umsaza mwiza wagiraga urwenya usabana Wakoze Imirimo Myinshi myiza Tuzahora tukwibuka