Sayinzoga wayoboraga komisiyo ya "Demobilisation" yitabye Imana

Jean Sayinzoga wari umuyobozi wa komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero yitabye Imana azize indwara.

Jean Sayinzoga yitabye Imana ku cyumweru tariki ya 16 Mata 2017
Jean Sayinzoga yitabye Imana ku cyumweru tariki ya 16 Mata 2017

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 16 Mata 2017.

Sayinzoga yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe dore ko yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali.

Urupfu rwe rwatunguye abatari bake kuko mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi yatangaga ibiganiro, bigaragara ko akomeye.

Sayinzoga yari umukinnyi ukomeye wa Karate. Niwe munyarwanda wa mbere wambaye umukandara w’umukara na “dan” esheshatu.

Ari mu batangije umukino wa Karate mu Rwanda. Yigishije benshi mu bakinnyi ba “Karate” bakuze kandi bo mu rwego rwo hejuru mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 41 )

Muzehe wacu Imana imuhe iruhuko ridashira natwe abasigaye tuzakomeza kwigira ku butwari bwe

Muhirwa yanditse ku itariki ya: 16-04-2017  →  Musubize

Uyu musaza Imana imwakire mu bayo kandi umuryango we ukomeze kugira ukwihangana.Twifatanyije nabo.

SENGENDO CHRISTOPHE yanditse ku itariki ya: 17-04-2017  →  Musubize

Imana Yakire Tonto wacu kuko no mu nama ishize y’Umushyikirano twarahoberanye mbabazwa n’uko yari yararembye cyane.Imana Imuruhure pee yakoreye Abe twese n’Urwamubyaye.Ntituzibagirwa iyo Ntwari.Abo asize bakomere rwose.

Kayumba Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 16-04-2017  →  Musubize

Rip umupapa wacu

Maniye lewis yanditse ku itariki ya: 16-04-2017  →  Musubize

yoooo mzehe wacu wakoze imirimo myiza Imana ikwakire mubayo,tuzahora tukwibuka

Drocy yanditse ku itariki ya: 16-04-2017  →  Musubize

Nukuri Turababaye peee, Abantu binararibonye barikudushiraho. gusa Imana Ikomeze abasigaye.

Claude yanditse ku itariki ya: 16-04-2017  →  Musubize

Imana ikwakire mu bayo

Jean marie yanditse ku itariki ya: 16-04-2017  →  Musubize

umubyeyi Sayinzoga Imana Imwakire mu Bayo.

Murwanashyaka cyprien yanditse ku itariki ya: 16-04-2017  →  Musubize

yooooo birababaje kubona u Rwanda rubura intwali nkuyu musaxa!gusa Imana imwakire mubayo kd aruhukire mubayo

hirwa humure etienne yanditse ku itariki ya: 16-04-2017  →  Musubize

Imana imwakire mubayo duhombye intwari ntakundi.

alias yanditse ku itariki ya: 16-04-2017  →  Musubize

RIP Mzee wagize uruhare rukomeye ku bumwe bw’Abanyarwanda. Imana ni yo izabibashimira

Ntagisanimana Martin yanditse ku itariki ya: 16-04-2017  →  Musubize

imana imuhe ibiruhuko bidashira

Justin yanditse ku itariki ya: 16-04-2017  →  Musubize

Yooooo yali umubyeyi wacu Kdi mbaye Imfubyi kabili IMANA imwakire mubayo Kdi tuzahora tumwibuka ibyiza yakoreye igihugu nabagituye

KS yanditse ku itariki ya: 16-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka