Sayinzoga wayoboraga komisiyo ya "Demobilisation" yitabye Imana
Jean Sayinzoga wari umuyobozi wa komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero yitabye Imana azize indwara.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 16 Mata 2017.
Sayinzoga yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe dore ko yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali.
Urupfu rwe rwatunguye abatari bake kuko mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi yatangaga ibiganiro, bigaragara ko akomeye.
Sayinzoga yari umukinnyi ukomeye wa Karate. Niwe munyarwanda wa mbere wambaye umukandara w’umukara na “dan” esheshatu.
Ari mu batangije umukino wa Karate mu Rwanda. Yigishije benshi mu bakinnyi ba “Karate” bakuze kandi bo mu rwego rwo hejuru mu Rwanda.
Ibitekerezo ( 41 )
Ohereza igitekerezo
|
Muzehe wacu Imana imuhe iruhuko ridashira natwe abasigaye tuzakomeza kwigira ku butwari bwe
Uyu musaza Imana imwakire mu bayo kandi umuryango we ukomeze kugira ukwihangana.Twifatanyije nabo.
Imana Yakire Tonto wacu kuko no mu nama ishize y’Umushyikirano twarahoberanye mbabazwa n’uko yari yararembye cyane.Imana Imuruhure pee yakoreye Abe twese n’Urwamubyaye.Ntituzibagirwa iyo Ntwari.Abo asize bakomere rwose.
Rip umupapa wacu
yoooo mzehe wacu wakoze imirimo myiza Imana ikwakire mubayo,tuzahora tukwibuka
Nukuri Turababaye peee, Abantu binararibonye barikudushiraho. gusa Imana Ikomeze abasigaye.
Imana ikwakire mu bayo
umubyeyi Sayinzoga Imana Imwakire mu Bayo.
yooooo birababaje kubona u Rwanda rubura intwali nkuyu musaxa!gusa Imana imwakire mubayo kd aruhukire mubayo
Imana imwakire mubayo duhombye intwari ntakundi.
RIP Mzee wagize uruhare rukomeye ku bumwe bw’Abanyarwanda. Imana ni yo izabibashimira
imana imuhe ibiruhuko bidashira
Yooooo yali umubyeyi wacu Kdi mbaye Imfubyi kabili IMANA imwakire mubayo Kdi tuzahora tumwibuka ibyiza yakoreye igihugu nabagituye