Sayinzoga wayoboraga komisiyo ya "Demobilisation" yitabye Imana

Jean Sayinzoga wari umuyobozi wa komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero yitabye Imana azize indwara.

Jean Sayinzoga yitabye Imana ku cyumweru tariki ya 16 Mata 2017
Jean Sayinzoga yitabye Imana ku cyumweru tariki ya 16 Mata 2017

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 16 Mata 2017.

Sayinzoga yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe dore ko yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali.

Urupfu rwe rwatunguye abatari bake kuko mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi yatangaga ibiganiro, bigaragara ko akomeye.

Sayinzoga yari umukinnyi ukomeye wa Karate. Niwe munyarwanda wa mbere wambaye umukandara w’umukara na “dan” esheshatu.

Ari mu batangije umukino wa Karate mu Rwanda. Yigishije benshi mu bakinnyi ba “Karate” bakuze kandi bo mu rwego rwo hejuru mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 41 )

TWAHOMBYE INTWALI, INDASHYIKIRWA. IMANA IMUHE KURUHUKA MUMAHORO.

RODRIGUE MANILIHO yanditse ku itariki ya: 17-04-2017  →  Musubize

Sensei SAYINZOGA,Umuryango w’abakarateka m’Urwanda tubuze intwari twakundaga.Kugiti cyanjye sinzibagirwa ubushishozi,inama n urukundo watwerekaga.kukubona muri stade byabaga ari ugukuba inshuro nyinshi imbaraga umukarateka wese yabaga ari mukibuga.Gusa imana ikwakire mu bayo

Freddy yanditse ku itariki ya: 17-04-2017  →  Musubize

RIP Mzee wacu imana imwakire Abo yigishije umukino wa karate tuzahora tumwibika

lias yanditse ku itariki ya: 17-04-2017  →  Musubize

rip frm adam son to late adam wasswa rip daddy

Adam yanditse ku itariki ya: 17-04-2017  →  Musubize

ndibuka umunsi wambele twabonanye nakuntu atajize but he had no powerz and money rip my friend umuhungu wa late adam wasswa rip

Adam yanditse ku itariki ya: 17-04-2017  →  Musubize

Nshuti yanjye muvandimwe twabanye tugahuza ubucuti, ubuvandimwe, ibibazo n’imitima, ngusezeyeho mbabaye kandi ariko nzi neza ko ugiye wujuje gahunda y’ubugabo n’akamaro Imana yakuremeye.

Siniriwe nivuga izina aho wibereye nzi ko ubutumwa bwanjye ubwumva.Mbabajwe no kutazongera guhura nawe ngo duseke ariko na none tuzabonana nintahuka ngusanze Iwacu wa twese ku Mana Rurema

Jovit yanditse ku itariki ya: 17-04-2017  →  Musubize

R.I.P mutama, tuzahora tuzirikana ubutwari nubwitanjye wagaragarije igihigu cyakubyaye.

X yanditse ku itariki ya: 17-04-2017  →  Musubize

Imana isumba byose imwakyore mu bwami buayo.
uyu musaza yagyize uruhare mukuzana amahoro,mukunvikanisha abanyarwanda bose.
turamuifuriza iruhuko ridashira.
ntabuo tuzamuibagyirua nagato.
yakoreye igihugu nabanyarwanda.
Imana imuhe iruhuko ridashira.

RIP RIP RIP RIP MZH Sayinzoga.

byimana jadon yanditse ku itariki ya: 17-04-2017  →  Musubize

yoo Imana imwakire. tubuze umuntu wingenzi

t david yanditse ku itariki ya: 17-04-2017  →  Musubize

ndihanganisha umuryango we ndetse n abanyarwanda bose. tubuze umuntu w’ingenzi. Imana imwakire

t david yanditse ku itariki ya: 17-04-2017  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo kandi agire iruhuko ridashira.

Mwizerwa yanditse ku itariki ya: 16-04-2017  →  Musubize

Imana imwakire mubayo. RIP.nsaba ko mwadukorera icyegeranyo cyamateka yiwe

Claude yanditse ku itariki ya: 16-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka