S/Lt Seyoboka yasabiwe gufungwa indi minsi 30 y’agateganyo

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabiye 2/Lt Seyoboka Jean Claude ukekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi, gukomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, kuko bugikora iperereza ku byaha akurikiranyweho.

Seyoboka yungurana ibitekerezo n'umwunganizi we
Seyoboka yungurana ibitekerezo n’umwunganizi we

Ni mu rubanza rwasubukuwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Mutarama 2017, mu rukiko rwa gisirikare i Nyamirambo.

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko ibyaha Seyoboka akurikiranyweho ari ibyaha by’ubugome, byibasiye inyoko muntu, busaba ko yakongererwa igihe cyo gufungwa by’agateganyo, kuko hagikenewe iperereza ryimbitse no kubaza abatangabuhamya batandukanye nk’uko amategeko abibemerera.

2Lt Seyoboka yasabye urukiko gutesha agaciro ubusabe bw’ubushinjacyaha, asaba ko urubanza rwatangira kuburanishwa mu mizi, ngo kuko ubushinjacyaha nta gishya bufite ahubwo bushingira gusa ku buhamya bwagendeweho ashinjwa muri Gacaca.

Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yanzuye ko icyemezo urukiko ruzafata, ruzagitangariza ababuranyi ku wa mbere tariki ya 30 Mutarama 2017.

Mu iburanisha riheruka, S/ Lt Seyoboka yasabaga ko yahabwa umwunganizi ashaka kandi akishyurwa na Leta, ashingiraga ku masezerano yavugaga ko Leta y’u Rwanda yagiranye na Leta ya Canada, yavugaga ko niyoherezwa mu Rwanda azishyurirwa umwunganizi.

Mu rubanza rw’uyu munsi Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko ayo masezerano atigeze abaho, buvuga ko Seyoboka akwiye kwemera umwunganizi yahawe n’urugaga rw’abavoka kuko avuga ko atishoboye, cyangwa se akishakira uwe ku giti cye akanamwiyishyurira.

S/Lt Seyoboka yanze umwunganizi yahawe n’urugaga rw’abavoka ahitamo kwishakira uwe, ubu yanahamirije urukiko ko yiteguye kuburana.

S/Seyoboka yagejejwe mu Rwanda tariki ya 18 Ugushyingo 2016 avuye muri Canada aho yari yarahungiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka