RwandAir yabonye umuyobozi mushya

Col. Chance Ndagano yagizwe umuyobozi w’agateganyo wa sosiyete y’ingendo zo mu kirere RwandAir, asimbuye John Mirenge wari umaze imyaka irindwi ayiyobora.

RwandAir yabonye umuyobozi mushya
RwandAir yabonye umuyobozi mushya

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu gatatu tariki 05 Mata 2017, niyo yemeje ishyirwa ku mwanya rye, inamuha abamwungiriza babiri ari bo Lt Col. Sylvere Munyaneza uzaba ushinzwe gahunda na Makolo Manzi Yvonne uzaba ushinzwe abakozi.

Mirenge yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Umudage Rene Janata.

Ku buyobozi bwe Mirenge yafashije RwandAir kugura indege ebyiri nshya nini Ubumwe n’Umurage zo mu bwoko bwa Airbus, zakandagiye bwa mbere mu karere.

Yanayifashije gutangiza ingendo zirenga 11 muri Afurika no ku isi.

John Mirenge wari umuyobozi wa RwandAir
John Mirenge wari umuyobozi wa RwandAir
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Reka ntangire mbasuhuza mwese abasoma kd bakurikira amakuru online. Nshimira kd abayobozi bashya ba Rwandair lines. Mr Mirenge John, tu mwifurije ishya nihirwe mumirimo mishya , wagaragaje ugukora cyane ntetse uba umugabo wivugurura nitangizwa ry’ingendo za rwandair muri africa ndetse no ku isi yose. Tuzi neza uko ukora cyane mubigo byose wabereye umuyobozi wagaragaje ko ushoboye none turizerako naho bagutegenyirije uzatunganya imirimo mishya uzaba uhawe, ndangiza ndagushima byumwihariko uko mwita kubabagana n’umutuma wuzuye urugwiro, ubutwara ubupfura nokwitoroshya tubafataho urugero rwiza, mugaragariza abakiribato umutima wakibyeyi kd ntakizere harikanda nabo batumye ubu baba Abagabo mubikorwa nobitekerezo none nshimire cyane Rwandair muri rusange yo yari yaragize amahirwe yokugira umuyibozi nkawe kd mbashimira umuhate mwakoranye kugirango muteze igihugu nabana burwanda imbere mwatugiriye neza mutatuzi ubu nitwe Rwanda rwejo. Mwarakoze kugira umutima ukunda abana burwanda nisiyose muri sange.

Egide Kayiranga yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

uyu mupapa numwana mwiza sana hubwo azahabwe minister imwe aho murwanda kko mubantu bakora neza nawe yararimo peee yaguye rwandair kuburyo bushoboka so nahabwe akandi kazi bamushyire muri minister zuzuyemo ibibazo murebe ukuntu ahita ayizamura ikaba iyambere bikaba akarusho bamuhaye nkiriya ya education kko nziko akunda abana cyane ntamwana wakongera kurara mumuhanda yarabuze uko yiga peee Cong’s papa abayobozi nkawe nibo urwanda rwacu rwifuza kugirango rukomeze kwandika amateka kwisi yokwitwza imbere so courage ppa urabashije cyane kandi akazi Keza nubwo tutaramenya your new job

irumva patrick yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

kbsa but question is it Rwandan person if is rwandese gd I like it

zidan yanditse ku itariki ya: 7-04-2017  →  Musubize

John Mirenge ntekereza ko yakoze akazi ke neza. Nizeye ko abamusimbuye bazarushaho.

Ishya n’ihirwe kuri John Mirenge mu mirimo ye mishya nubwo ntarayimenya. Naramukunze kubera Rwandair.

pierre yanditse ku itariki ya: 6-04-2017  →  Musubize

John Mirenge yakoze akazi katabaho, Rwandair yayigejeje ku rwego rushimishije ali mu karere muli Africa none yatangiye no kurenga amazi magali, ni uwo gushimirwa cyane!!!! nabandi bakomerezeho.

Manu yanditse ku itariki ya: 7-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka