#Rwandaday2017: Nyuma y’imyaka irindwi Perezida Kagame agiye kongera guhura n’Abanyarwanda mu Bubiligi

Ibihumbi by’Abanyarwanda batuye mu gihugu cy’u Bubiligi n’inshuti zabo, biteguye kwakira Perezida Kagame kuri uyu wa 10 Kamena 2017, aho azitabira igikorwa ngarukamwaka gihuza Abanyarwanda baba mu mahanga, kizwi nka "Rwanda Day".

Amb. Olivier Nduhungirehe atangaza ko Abanyarwanda ibihumbi n'ibihumbi biteguye kuzaza kubonana na Perezida Kagame mu Bubiligi
Amb. Olivier Nduhungirehe atangaza ko Abanyarwanda ibihumbi n’ibihumbi biteguye kuzaza kubonana na Perezida Kagame mu Bubiligi

Uruzinduko Perezida Kagame azakorera mu Bubiligi nyuma y’imyaka irindwi adasura icyo gihugu, ruzabimburirwa n’inama izaganira ku iterambere ry’u Burayi , iteganijwe ku wa 7-8 Kamena uyu mwaka i Buruseri mu murwa mukuru w’u Bubiligi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe, yabwiye Kigali Today ko iyi Rwanda Day yateguwe nyuma y’ubusabe bw’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, bifuje kuganira na Perezida wabo, ubwo azaba yagendereye icyo gihugu.

Ati “ Abanyarwanda benshi bagaragaje ko banyotewe rwose no kuganira na Perezida Kagame. Nibyo byatumye dutegura Rwanda Day.”

Nduhungirehe yavuze ko muri iyo Rwanda Day biteguye kuzakira umubare munini w’Abanyarwanda bazaturuka mu Bubiligi no mu bihugu bituranye birimo u Budage, u Buholandi, u Bufaransa, n’ Ubwongereza , ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Muri urwo ruzinduko, Perezida Kagame azaganira n’Abanyarwanda ibijyanye n’uburyo Abanyarwanda batuye mu bihugu by’i Burayi bashora imari mu Rwanda, bityo bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Rwanda Day ni igikorwa ngarukamwaka Perezida Kagame akora asura Abanyarwanda baba hanze y’igihugu, akabaganiriza ku ruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda, ndetse bakishimira ibyagezweho n’Abanyarwanda bose bafatanije.

Rwanda Day yaherukaga kubera mu Bubiligi mu mwaka wa 2010, aho yitabiriwe n’Abanyarwanda basaga 2000. Umwaka ushize, Rwanda Day yabereye muri Leta ya Calfornia, mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka