’Rwanda The Royal Tour’ irerekanwa kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu

Filime ’ Rwanda Royal Tour’ ivuga ku Rwanda izerekanwa bwa mbere kuri Televiziyo y’u Rwanda (TVR) kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mata 2018.

Ku Isaha y’isaa Moya zuzuye zo kuri uyu wa Gatanu, nibwo iyi Filime izerekanwa bwa mbere mu Rwanda.

Rwanda the Royar Tour yamuritswe bwa mbere kuri uyu wa mbere
Rwanda the Royar Tour yamuritswe bwa mbere kuri uyu wa mbere

Iyi filime yakorewe mu Rwanda, yakozwe n’umunyamakuru w’Umunya Amerika w’inararibonye mu gukorana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’ibihugu bikomeye ku isi, witwa Peter Greenberg.

Muri iyi Filime Perezida Paul Kagame agirana ibiganiro n’uyu munyamakuru, bikorerwa ahantu Nyaburanga hatandukanye mu gihugu harimo Parike ya Nyungwe, mu Birunga, mu Kiyaga cya Kivu, muri Parike y’Akagera ndetse n’ahandi hatandukanye mu Mujyi wa kigali.

Ku nshuro ya mbere iyi filime yamurikiwe mu Mijyi wa Chicago muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Perezida Kagame yitabiriye imurikwa ry'iyi filime
Perezida Kagame yitabiriye imurikwa ry’iyi filime
Kumurika iyi filime byitabiriwe na benshi
Kumurika iyi filime byitabiriwe na benshi

Amwe mu mafoto agaragaza ibikubiye muri iyi filimu

Icamake ya ’’Rwanda the Royal Tour " yamurikiwe mu Mujyi wa Chicago}

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze ku bw’inkuru nziza, no kutubwira igihe iyo film izatambukira. Ariko kuvuga ngo saa moya zuzuye!! Ni iza ryari s’ubwo (Ku manywa cyangwa nijoro)?

Ikosora yanditse ku itariki ya: 25-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka