Rwanda Peace Academy izungukira byinshi ku gisirikare cy’u Budage

Itsinda riyobowe n’umukuru w’ishuri ryigisha ibijyanye no kubungabunga amahoro mu Budage ryishimiye umusanzu ingabo z’u Rwanda zikomeje gutanga mu kubaka amahoro muri Afurika.

Impande zombi zaganiriye uko gukomeza guhana ubunararibonye mu kubaka amahoro byarushaho kuba byiza
Impande zombi zaganiriye uko gukomeza guhana ubunararibonye mu kubaka amahoro byarushaho kuba byiza

Iri tsinda rikorera mu kigo cya “German Armed Forces United Nations Training Center’’ ryasuye ishuri rya Rwanda Peace Academy rikorera mu Karere ka Musanze, mu rwego rwo kunoza ubufatanye basanzwe bafitanye.

Ibi bigo Ni uruzinduko rugamije gutsura umubano hagati y’ibigo byombi dore ko bihuriye ku bikorwa birebana no gutanga amahugurwa mu kubungabunga amahoro, nk’uko byemezwa na Col Werner Klaffus uhagarariye iri tsinda.

Yagize ati “’Nishimiye byimazeyo umusanzu w’iki kigo Rwanda Peace Academy, kuko ubunararibonye gifite bukomeje gutanga umusaruro ufatika mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino kwisi, kubera ubumenyi giha abakigana.”

Ibigo byombi bisanzwe bifitanye ubufatanye
Ibigo byombi bisanzwe bifitanye ubufatanye

Iri tsinda ryari rigizwe n’abasirikare batatu baturutse ari bo Col Werner Klaffus na Deffence Attache Lt Col Joern Fiedler uhagarariye igihugu cye muri Kenya n’ u Rwanda na Captain Julian Thews.

Col Jill Rutaremara, umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, yavuze ko ari gukorana n’u Budage ari amahirwe u Rwanda ruzarushaho kugira kuko u Budage bwaeye imbere mu birebana no kongera ubumenyi mu bijyanye no kubungabunga amahoro.

Ishuri German Armed Forces United Nations Training Center rimaze imyaka isaga umunani mu bufatanye n’ikigo Rwanda Peace Academy.

Col Werner Klaffus ashyikirizanya impano na Col Jil Rutaremara
Col Werner Klaffus ashyikirizanya impano na Col Jil Rutaremara

Muri ubwo bufatanye aba officiye b’Abanyarwanda bajya mu Budage guhugurirwayo, hakaba n’abajya gutangayo amahugurwa ibintu bituma impande zombi zunguka ubunararibonye.

Bimwe mu byo impande zombi zaganiriyeho harimo kuba hakongerwa umubare w’abahabwa amahugurwa arebana n’uburyo bwo gukurikiranwa iyubahirwa ry’amasezerano ibihugu biba byagiranye n’uburyo ashyirwa mu bikorwa.

Ikigo Rwanda Peace Academy kugeza ubu cyo kimaze guhugura abagera ku 2.335 barimo abo mu nzego za gisirikari, abapolisi, aba civile n’abacungagereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka