Rwamagana yahize utundi turere mu mihigo ya 2016/2017
Akarere ka Rwamagana ni ko kahize utundi turere mu mihigo ya 2016/2017 n’amanota 82.2%, gakurikirwa na Musanze yagize 81,28% na Huye yagize 80.55%.
Rwamagana yegukanye uwo mwanya ihigitse Akarere ka Gasabo kari kabaye aka mbere mu mwaka w’imihigo ushize.
Byatunguranye kubona ako karere kaje ku isonga ry’imihigo ya 2016/2017, kuko mu mwaka w’imihigo ushize wa 2015/2016 kari kabaye aka 17 n’amanota 74.26%.
Nyuma yo gutangaza uburyo uturere twarushanyijwe mu kwesa imihigo, Abayobozi b’uturere ndetse na za Minisiteri bahise basinyana na Perezida wa Repubulika Paul Kagame imihigo y’umwaka wa 2017-2018.
Iyi mihigo ngo ifite umwihariko, ugereranije n’isanzwe isinywa,ngo kuko yagenwe bagendeye ku byifuzo by’abaturage, byakusanyijwe guhera ku rwego rw’Umudugudu nk’uko Minisitiri w’Intebe Ngirente Edouard yabitangaje.
Abaturage bakunze kugaragaza ko impamvu imihigo uturere duhiga iteswa ku rwego rushimishije, kuko akenshi wasangaga nta ruhare bagiraga mu kugena ibibakorerwa bishyirwa mu mihigo.
Ni muri urwo rwego imihigo ya 2017-2018 yagenwe bahereye ku byifuzo byabo, kugira ngo abaturage bazarusheho kuyigiramo uruhare kuko bayibonamo
Dore uburyo uturere 30 twitwaye mu mihigo ya 2016-2017
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko biratangaje kubona abantu bicara bakemeza ko akarere ka Rwamagana gakwiye kujya ku mwanya wa mbere! Njye nta serivisi nziza nigeze mbona muri kariya karere.
Bazabanze bakemure ikibazo cy’ibyangombwa by’ubutaka bw’abaturage.
Hari aho byabaye ko ibyangombwa bishobora kumara imyaka igera kuri 5 bitarakorwa?!!! Poor service!!
Hallo, niguza kumenya ibyakozwe ngo Rwamagana ibi iyambere. Munfashe munsubize mubwire imihigo yagezweho nea ishimishije
ariko koko kayonza iziriki? gsa mayor yisubireho pe uriya mwanya ntushimishije pe!
Nibyiza kuba uturere duhinduranya,buriya babonye ko guhembwa biharanirwa.