Rwakazina Marie Chantal atorewe kuyobora Umujyi wa Kigali

Rwakazina Marie Chantal ni we utororewe kuyobora umujyi wa Kigali, akaba asimbuye Nyamulinda Pascal weguye ku mpamvu ze bwite.

Rwakazina Marie Chantal atorewe kuyobora Umujyi wa Kigali
Rwakazina Marie Chantal atorewe kuyobora Umujyi wa Kigali

Rwakazina atowe ku majwi 146 mu gihe Henriette Murekatete bari bahanganiye uyu mwanya agize amajwi umunani.

Uyu muyobozi akimara gutorwa akaba yahise arahirira inshingano nshya agiye gukora.

Aya matora yabimburiwe no gutora Umujyanama rusange uhagarariye Umurenge wa Nduba mu nama Njyanama y’Akarere ka Gasabo.

Muri aya matora ni ho batoye Rwakazina Marie Chantal, wahise atorerwa kujya muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali ahagarariye Akarere ka Gasabo.

Bimwe mu Bigwi Rwakazina yagaragaje yiyamamaza

Rwakazina Marie Chantal afite imyaka 45 y’amavuko, arubatse afite umugabo n’abana babiri.

Yize muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse aza kuyigishamo kuva mu 2000 kugeza muri 2008.

Kuva mu 2010 kugeza muri 2013 yabaye umuyobozi wungirije wa RALGA.

Kuva mu 2013 kugeza ubu, yakoraga mu muryango w’Abibimbye aho yari umuhuzabikorwa w’inkunga z’Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa bya Leta.

Rwakazina yanagize uruhare mu gutegura gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, mu cyiciro cy’ubukungu.

Uyu muyobozi akaba atorewe Manda y’imyaka itanu, ishobora kuvugururwa rimwe igihe yongeye kugirirwa icyizere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka