Ruzindana, ise w’abana barenga 20 yakuye ku muhanda

Umugoroba umwe muri 2008 ubwo Ruzindana Egide w’imyaka 30, yari avuye ku kazi ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Yahuye n’abana bo mu muhanda bazwi nka “Mayibobo” bicaye hafi ya Hoteli Novotel Umubano banywa ibiyobyabwenge bya “Kore” kugira ngo barwanye inzara.

Ruzindana (hagati) n'abana arera yakuye ahantu hatandukanye
Ruzindana (hagati) n’abana arera yakuye ahantu hatandukanye

Gukomeza byaramunaniye ahubwo yicarana na bo batangira kuganira. Ikiganiro bagiranye uwo mugoroba ntiyari azi ko urugendo rwe rukomeye rutangiriye aho. Nyuma yo kuganira n’aba bana bari mu kigero cy’imyaka ine n’itandatu, Ruzindana yafashwe n’ikiniga.

Agira ati “Bari bashonje kandi bazungera kubera kunywa kore nyinshi. Icyo bashakaga nta kindi uretse ibiryo.”

Yabajyanye kuri resitora yari hafi aho y’Ibitaro bya Faisal. Mu biganiro bagiranye ni ho yamenyeye ko aba bana atari bo bahisemo kuza ku muhanda ahubwo ari ubuzima bubi babagamo bwabibateye.

Ruzindana usanzwe ari umukirisitu usengera mu rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA) ruherereye i Nyarutarama, avuga ko yumvise ari umuhamagaro Imana yari imuhaye wo kugumana n’abo bana.

Nyuma yo kurya baratandukanye ariko Ruzindana abasezeranya ko bazongera guhura. Ati “Kuva uwo munsi nabemereye kuzajya mbagurira ibiryo buri munsi.”

Uku niko Ruzindana yahuye na bamwe muri aba bana bitwara
Uku niko Ruzindana yahuye na bamwe muri aba bana bitwara
Ariko yarabahinduye abigisha kugira intego mu buzima
Ariko yarabahinduye abigisha kugira intego mu buzima

Yakomeje kujya ahura nabo akabaganiriza ubundi buzima butari ubwo ku muhanda. Icyo gihe yari amaze kumenyana n’abana 15 ariko bose bakirara ku muhanda. Byageze aho atangiza ikipe y’umupira yari igizwe n’abo bana yakuye mu muhanda.

Ati “Kuva icyo gihe umushahara wanjye wose ni ho washiriraga. Nabaguriye imyenda ya siporo ntangira no kubaherekeza kuri Sitade Amahoro buri cyumeru gukina umupira.”

Ibyo byatumye nabo barushaho kumukunda kuko bari batangiye kubona ko abarinda ibibi.

Yaje kubashakira aho kuba

Igihe cyarageze Ruzindana akodesha inzu nini kugira ngo ajye abana n’abo bana. Ati “Nakodesheje inzu hafi ya Sitade Amahoro ndangije mbazanamo.”

Mbere batarajya kubana na Ruzindana
Mbere batarajya kubana na Ruzindana
Nyuma yo ku bana na Ruzindana ubuzima bwarahindutse
Nyuma yo ku bana na Ruzindana ubuzima bwarahindutse

Yabanaga n’abana 20 ariko ntibyari bimworohereye kuko nawe ubwe ntiyari akuze. Gusa ngo byamwigishije ubuzima cyane kuko abaturanyi ntibamukundaga. Ati “Hari abatwitaga amabandi.”

Inama z’umutekano zatangiye kujya zitumizwa kubera muri karitsiye harimo urugo rwuzuyemo abana bo mu muhanda, ariko abana Ruzindana yareraga bakomeza kubyitwaramo neza.

Ati “Abaturanyi bari bahangayikishijwe n’ubwinshi bw’abantu babaga mu nzu imwe ariko nkajya mbasobanurira ko nta kibi tugamije ari umuryango gusa.”

Iki kibazo cyagejejwe no mu nama nkuru y’umutekano mu Mujyi wa Kigali, ariko binaba intandaro yo kumenyekanisha Ruzindana n’ibyo yakoraga. Baramutumije abasaba gukora ubushakashatsi, nabo babukoze babura ikintu kibi babarega.

Amaze kubona ko umushahara we utakibahaza ku buryo yari asigaye acungira no ku bufasha abaturanyi bamuha, yatekereje kwimukira ahantu hanini ariko hadahenze nko hanze y’Umujyi wa Kigali.

Bamwe batangiye guteza impano zabo imbere
Bamwe batangiye guteza impano zabo imbere

Yahise agura hegitari enye z’ubutaka i Ntarama mu Karere ka Bugesera, ni mu minota 30 uturutse mu Mujyi wa Kigali n’imodoka. Aho hantu yaguze yahise ahahindura icumbi ryo kubamo n’ikigo ngororamuco. Kuri ubu abana n’abo bana kandi nabo bamufata nk’umubyeyi.

Kigali Today yasuye iki kigo kandi yakirwa n’abana kimwe nk’uko umuntu asura umuryango w’abantu bakamwakira neza. Kigali Today yasanze hari abana bashinzwe guteka mu gihe abandi baba bakora imirmo itandukanye ya buri munsi.

Bamwe basubira mu ishuri, abandi bagasubira mu miryango yabo

Ubwo Ruzindana yahuraga n’aba bana, bemeranyije ko abazashaka gusubira mu ishuri bazabikora. Bamwe muri bo bamaze gusubira mu mashuri atandukanye harimo n’ay’imyuga hirya no hino mu gihugu.

Muvunyi (iburyo) ari kumwe n'umukoresha we aho akorera
Muvunyi (iburyo) ari kumwe n’umukoresha we aho akorera

Ruzindana avuga ko abifashijwemo n’abagiraneza, abana 17 basubiye mu miryango yabo kandi babasha no gusubira mu mashuri abanza, mu gihe abandi 10 bari mu mashuri yisumbuye.

Ruzindana avuga ko nubwo abo bana basubira mu miryango yabo, bahora bazirikana ibihe byiza bagiriye mu muryango “Love for Hope Rwanda” yashinze ugamije kubafasha.

Ati “Bamwe mu bana basubiye mu miryango yabo, bakarangiza amashuri bagashobora gushaka ikibabeshaho kandi baracyafata iki kigo nko mu rugo iwabo.”

Urugero rumwe muri bo ni Stephen Muvunyi, ukanika imodoka by’umwuga mu igaraji rya Victoria Motors, ni umwe mu bana Ruzindana yareze kandi bashoboye kwibeshaho bakaba bakimwita “Papa”.

Igishushanyo mbonera cy'ishuri ry'imyuga Ruzindana yifuza kubaka
Igishushanyo mbonera cy’ishuri ry’imyuga Ruzindana yifuza kubaka

Ruzindana avuga ko afite intego yo kubaka ikigo kinini kigisha imyuga kizajya gifasha abana bo mu mihanda n’abandi babayeho mu buzima bubi hirya no hino mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

uyu Musore turamushimiye Ku mutima wubugiraneza agira

kagabo jbosco yanditse ku itariki ya: 6-02-2018  →  Musubize

Ubu koko ni ubukristu mu bikorwa. Ni umusamaritani w’impuhwe bibiriya itubwira. Imana ihe umugisha Ruzindana kandi akomeze inzira yatangiye yahisemo neze. Natwe bidukangure tugire umutima wa kimuntu

iganze yanditse ku itariki ya: 5-02-2018  →  Musubize

Ruzindana komerezaho Imana izabiguhembera. Ni inyampuhwe WAngu.

Damas yanditse ku itariki ya: 5-02-2018  →  Musubize

Ruzindana imina izamuhe umugisha kubwitangyebwe kuba yarahinduriye abobana ubuzima atubereye urugero rwiza.

mbarushimana samuel yanditse ku itariki ya: 4-02-2018  →  Musubize

Inkuru inkoze kumutima cyane
Nabasha kubona contact zuwo mugiraneza murakoze

Alexis yanditse ku itariki ya: 4-02-2018  →  Musubize

Kwigira ni nk’ uyu musore Egide kabisa !
Kubera iki atajya kuri televiziyo ngo yigishe n’ abandi ?
Ukomereze aho Egide, rerera u Rwanda, kandi Imana y’ i Rwanda, yirirwa ahandi ikarutaha mo ibana na we !

umuntu yanditse ku itariki ya: 4-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka