Rutsiro: Ubukene ngo buri mu bituma baza inyuma muri Mitiweli

Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro batangaza ko kuba bamwe batitabira gutanga amafaranga ya Mitiweli babiterwa n’ubukene buri mu miryango yabo.

Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro asaba abayobozi b'utugari kujya muri buri rugo rutarishyura Mitiweli
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro asaba abayobozi b’utugari kujya muri buri rugo rutarishyura Mitiweli

Akarere ka Rutsiro kari ku kigereranyo cya 46% mu kwitabira kwishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli). Kaza ku mwanya wa 29 mu turere 30 tugize igihugu.

Abanyarutsiro batandukanye bahamya ko bibasiwe n’ubukene butuma batabona 3000RWf kuri buri muntu, yo kwishyura Mitiweli. Bakinubira ko ariko banashyizwe mu byiciro by’ubudehe bitabakwiye; nkuko Nyirahabiyambere Beatrice abivuga.

Agira ati “Abenshi dufite ubukene bukabije nyamara mu kudushyira mu byiciro wasangaga umuntu bamushyira mu cyiciro kirenze ubushobozi bwe, gusa hari n’abatishyura kubera imyumvire mike.”

Mugenzi we witwa Mugabo Alphonse nawe aahamya ko ubukene no gushyirwa mu byiciro by’ubudehe bidakwiriye abaturage byazamuye abagomba kwishyura Mitiweli.

Agira ati “Byose biraterwa n’ubukene, hari abantu benshi usanga batishoboye badashobora kubona ariya mafaranga. Amakosa yabaye ni uko babashyize mu byiciro by’uko bishoboye, bikazamura imibare y’abagomba kwishyura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emmerance asaba abayobozi b’urugari gutangira kuzenguruka mu ngo zitarishyura Mituweli kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Agira ati “Ingamba ni uko umuyobozi agiye kujya kuri buri rugo kwigisha umuturage kugira ngo yumve agaciro ka Mituweli, kandi udafite ubushobozi nawe tumushakishirize ahandi yabukura, ariko ubufite yishyure kugira ngo uyu muhigo tuwese.”

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari nabo ngo basanga ubu buryo buzatanga umusaruro kuko butari bwarigeze bukoreshwa; nkuko Munyaneza Etienne, uyobora Akagari ka Remera mu Murenge wa Rusebeya, abisobanura.

Agira ati “Twari tutaragera kuri wa muturage ufite ubwishyu nyamara atarishyura, tugiye kugenda tubegere, abatishoboye nabo tubabumbire mu bimina babashe kwaka inguzanyo kuri za SACCO, bizongera imibare, uriya mwanya wa 29 tuwuveho byihuse.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka