Ruswa si umwihariko wa Afurika ariko igomba gucika - Perezida Kagame

Perezida Kagame asanga abantu badakwiye gufata Afurika mu isura ya ruswa kuko ari ikibazo kiri ku isi yose, ariko akongeraho ko hakenewe ubushake n’ingamba zo kuyica muri Afurika.

Perezida Kagame yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru, nyuma y’isozwa ry’inama 30 ya Afurika yunze Ubumwe (AU) kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2018.

Yagize ati “Mukwiye kumva ko ruswa atari umwihariko wa Afurika, ni ikibazo mpuzamahanga. Ntihakagire uwumva ko ruswa yavukiye aha, ikaba aha, ikazanapfira aha.

"Nk’uko nabivuze abatanga n’abakira ruswa bagomba guhanwa hatitaye ku bwoko n’aho umuntu akomoka.”

Yavuze ko guca muri Afurika bisaba kwitegura, abantu bakigishwa bakiri bato, hagashyirwaho inzego zihamye kandi n’umuco wo kudahana ruswa ugacika.

Ku cyumweru tariki 28 Mutarama ni bwo Perezida Kagame yatangiye imirimo yo kuyobora umuryango w’Afurika yunze Ubumwe.

Mu ijambo risoza inama ya 30 yahuje abakuru b’ibihugu by’Afurika na za guverinoma ndetse n’ab’imiryango mpuzamahanga, Kagame yavuze ko AU ikeneye kongera imbaraga mu bufatanye n’abikorera, nk’imwe mu nzira zizewe zishobora guteza imbere Abanyafurika.

Ati “Uko Afurika igenda itera imbere, bikwiye ko gahunda z’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe zigaragaramo cyane ibikorwa byo gushyigikira no gukorana n’abikorera.”

Kagame yavuze abikorera nabo badahwema kugaragaza ko bifuza guhabwa umwanya mu bikorwa biteza imbere umugabane, cyane cyane ko ari urwego rw’ingenzi cyane mu guhanga imirimo n’uburyo bushya bwo guteza imbere ubukungu bw’Africa.

Kagame kandi yasabye ibihugu by’Afurika kutirengangiza ibikorwa byo kurengera ibidukikije kuko ari byo bizafasha umugabane gukoresha umutungo wayo neza no gucunga neza ibikorwa runaka nk’iby’ubuhinzi n’ubukerarugendo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka