Ruswa mu nzego z’ibanze ngo iraterwa n’inshingano zivunanye

Abayobora inzego z’ibanze bamwe bafata ruswa, kuko ngo bibananira kwihanganira inshingano ziremereye zo kuba bakenerwa n’inzego nkuru z’igihugu hafi ya zose.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari muri Nyarugenge bakorewe amahugurwa kuva tariki 10-11 Gicurasi 2017.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari muri Nyarugenge bakorewe amahugurwa kuva tariki 10-11 Gicurasi 2017.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Utugari 12 mu Karere ka Nyarugenge, nibo baherutse guhagarika imirimo yabo mu nkundura yo ‘kwegura ku bushake’ yavuzwe hirya no hino mu gihugu mu mezi make ashize.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge butangaza ko abenshi muri aba bayobozi bakuwe mu kazi kubera ruswa bahabwa cyane cyane iyo abaturage bubaka mu kajagari.

Ndahayo Jean Baptiste uyobora Akagari ka Nyabugogo akaba ari nawe uhagarariye abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari 47 tugize Nyarugenge, aravuga ko abafata ruswa babiterwa no kutanyurwa.

Visi Mayor wa Nyarugenge yatanze impamyabumenyi ku banyamabanga nshingwabikorwa bahuguwe n'Ishuri ry'imiyoborere LGI.
Visi Mayor wa Nyarugenge yatanze impamyabumenyi ku banyamabanga nshingwabikorwa bahuguwe n’Ishuri ry’imiyoborere LGI.

Yagize ati ”Harimo kutihanganira imvune ziba mu kazi no kutanyurwa n’ubushobozi buke bahabwa, bigatuma bashaka izindi ndonke hanze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nsabimana Vedaste nawe ashimangira ko ishingano z’abayobozi b’ibanze zitoroshye, kuko bakenerwa na za Minisiteri zose.

Nsabimana agereranya inzego z’ibanze n’agakoresho ‘multiprise’ gacomekwaho ibikoresha amashanyarazi byinshi. Kubera iyo mpamvu ngo bakeneye kongererwa ubushobozi mu buryo butandukanye.

Nsabimana Vedaste avuga ko kuba abanyamabanga nshingwabikorwa barahuguwe kandi bakemererwa ko amafaranga y’urugendo n’itumanaho azongerwa; ngo nta rwitwazo bafite rwo kwaka ruswa.

Ati ”Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Utugari 12 bashya twakiriye muri aka karere ni abaje basimbura abavanywemo na ruswa n’imyubakire y’akajagari,niba wumva udashoboye rwose ujye uhita wibwiriza ugende”.

Kuba imishahara n’amafaranga yorohereza Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari nabyo bitandukana hakurikijwe ko bamwe bari mu cyaro abandi bakaba mu mijyi, ngo byica imitangire ya serivisi iyo bamwe bahawe bike.

Akarere ka Nyarugenge kavuga ko abayobozi mu nzego z’ibanze bakwiriye kwigengesera ku mafaranga abarirwa muri za miliyari Leta irimo gutanga, akaba yaragenewe kurwanya imirire mibi no kuvana abaturage mu bukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka