Ruswa ishingiye ku gitsina ibangamiye urubyiruko rushaka akazi

Benshi mu rubyiruko barangije za kaminuza bavuga ko batanyurwa n’imitangire y’akazi kuko ngo hari ababaka ruswa batayitanga n’akazi ntibakabone bikabaheza mu bushomeri.

Uru rubyiruko ruvuga ko ruswa ishingiye ku gitsina yiganje mu batanga akazi n'izindi servisi bikarubangamira mu buzima
Uru rubyiruko ruvuga ko ruswa ishingiye ku gitsina yiganje mu batanga akazi n’izindi servisi bikarubangamira mu buzima

Babitangaje ubwo bari mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa y’amezi atatu ku burenganzira bwa muntu banaherewe impamyabumenyi, yateguwe n’ihuriro ry’urubyiruko ruharanira uburenganzira bwa muntu (AJPRODHO), kuri uyu wa 25 Mutarama 2018.

Urwo rubyiruko ruturuka mu turere dutandukanye, rwemeza ko icyo kibazo kirubangamiye rukifuza ko byahinduka, kuko binyuranyije n’uburenganzura bwa muntu, nk’uko uyu mukobwa uri muri rwo utifuje ko amazina ye atangazwa yabitangarije Kigali Today.

Agira ati “Akenshi mu mitangire y’akazi iyo udafite umuntu muziranye aho wagasabye kukabona biragorana. Nkanjye maze imyaka ine ndangije kaminuza, henshi aho nsaba akazi banyaka ruswa y’igitsina ngahita mbivamo akazi nkakabura uko”.

Mugenzi na we utashatse gutangaza amazina yagize ati “Hari serivisi nyinshi umuntu asaba ntazihabwe ntacyo atanze cyane cyane mu nzego z’ibanze. Nk’abakobwa basabwa ruswa y’igitsina abandi amafaranga ugasanga umuntu agura uburenganzira bwe bitakagombye, utabikora bakakurerega mpaka wibwirije”.

Akomeza avuga ko ibyo bibazo biri mu byatumye ahaguruka akajya kwiga ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu kugira ngo abashe kurengera ubwe n’ubw’abandi.

Umunyamabanaga Nshingwabikorwa wa AJPRODHO, Antony Businge, avuga ko kwigisha urubyiruko uburenganzira bwa muntu bifasha n’abaturage kugabanya ibyaha.

Ati “Urubyiruko rwize muri iri shuri rufasha abaturage kumenya uburenganzira bwabo n’ubwa bagenzi babo bityo bakareka ibyo bakoraga batazi ko ari ibyaha. Byorohereza kandi inzego z’ibanze kugeza gahunda za Leta ku baturage”.

Yongeraho ati “Bahamenyera kandi ibyo bemererwa n’amategeko n’ibyo bakwirinda bityo bakabana neza muri sosiyete kuko buri wese aba yamenye aho uburenganzira bwe butangirira n’aho bugarukira”.

Businge avuga ko urubyiruko rwiga uburenganzira bwa muntu ruzafasha abaturage kumenya gahunda za Leta
Businge avuga ko urubyiruko rwiga uburenganzira bwa muntu ruzafasha abaturage kumenya gahunda za Leta

AJPRODHO imaze gushyira hanze urubyiruko 101 bize iby’uburenganzira bwa muntu n’ibindi byabafasha mu mibereho, ikanateganya kubaka ishuri rikomeye rizajya ryakira abantu benshi.

Transparency International Rwanda ivuga ko ruswa ishingiye ku gitsina cyane cyane mu itangwa ry’akazi ihari ariko ko kuyitahura no kuyihana bikigoranye kuko n’abayitangaho amakuru ari bake.

Ubushakashatsi bwakozwe na komisiyo y’abakozi ba Leta bwo muri 2014-2015, bwerekanye ko 40% by’abakoreweho ubwo bushakashatsi bemeza ko ruswa ishingiye ku gitsina iza ku isonga, hagakurikiraho iy’amafaranga n’ishingiye ku cyenewabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka