Rusizi: Umuturage yahinze urumogi bamwe barwitiranya n’imyumbati

Mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Rusizi hagaragaye bamwe mu baturage bahinga Urumogi bakaruvanga n’imyaka mu rwego rwo kujijisha.

Mu mirenge itandukanye yo muri Rusizi hagaragaye abaturage bahinga urumogi
Mu mirenge itandukanye yo muri Rusizi hagaragaye abaturage bahinga urumogi

Byatangarijwe mu nama y’umutekano yaguye y’ako karere yabaye ku itariki ya 09 Mutarama 2018.

Urwo rumogi rwagaragaye mu mirima imwe y’abaturage bo mu mirenge ya Nkanka, Gitambi na Gihundwe.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’iyo mirenge bahamya ko usibye kuba bamwe mu baturage baruhinga, rusigaye runacuruzwa n’abageze mu za bukuru; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkanka Uwambaje Aimee Sandrine abivuga.

Agira ati “Hari umuturage bari baratugaragarije, tugeze iwe tubonayo ibintu bidasanzwe njyewe nakekaga ko ari imyumbati, baravuga ngo ni urumogi turebye igiti cya mbere dusanga ni urumogi icya kabiri ni urumogi dusanga umurima wose yawutambagije urumogi.”

Nubwo abayobozi b’imirenge bahamagarirwa kurwanya urwo rumogi, bamwe muri bo bavuga ko bataruzi kuburyo basabye kubanza kurwerekwa kugira ngo nibarubona mu mirima barurandure.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harelimana Frederic avuga ko bagiye kugenzura imirima itandukanye y’abaturage bareba niba nta rumogi bahinga kugira ngo barurandure.

Agira ati “Twemeje ko tugiye kugera mu miryango yabo (y’abaturage) tukareba imirima y’aho batuye, tukareba ‘ese nta rumugi baba bahinga! Mu mirima ikikije ingo zabo tugiye kubikora mu buryo buhoraho dufatanyije n’abaturage.”

Abanyarusizi bavuga ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kibahangayikishije cyane. Bavuga ko bamwe babyishoramo bagakora ibikorwa bihungabanya umutekano birimo kurwana no kwiba.

Abo baturage bavuga ko abafatiwe mu bikorwa byo kubicuruza cyangwa kubinywa bakwiye kujya bahanwa by’intangarugero; nkuko uwitwa Ndatabaye Joseph abisobanura.

Agira ati “Ibiyobyabwenge biraduhangayikishije kuko uwabinyoye adashobora kugira umurongo muzima. Biteza n’umutekano muke nka bano baba bari kwiba ku muhanda baba banyoye ibiyobyabwenge.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Urwanda nirukaze umurego wo kurwanya ibiyobyabwenge ufashwe aruhinga cg arucuruza ahanwe by’intangarugero ariko nomubayozi harimo abarunywa kuko hariho abayobozi barufata ntibabimenyeshe inzego zibakuriye iyobatabitangaje cg ngo barutwike barushyirahe?

Alexs yanditse ku itariki ya: 18-01-2018  →  Musubize

Niko bimeze ubuyobozi bw’ibanze nibushyire ingufu mukurwanya abahinga urumogi kimwe nabarucuruza. Nibafatirwe ibihano uwo bihamye ko aruhinga cyangwa arucuruza ahanwe byintangarugero.

Itangaza makuru nirigire uruhare mukurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha boye guhisha amasura yabafashwe bakora ibyaha kndi bibahama.

Felix Tuyishimire yanditse ku itariki ya: 11-01-2018  →  Musubize

nibyokoko gusa biragoye kururwanya abarucuruza basigaye barutwara munkwetobambaye abayobozi nibitekuricyokibazo

arias yanditse ku itariki ya: 13-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka